Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame na Rupiyefu baba biyemeje kwica abanyarwanda bakoresheje inzara aho gukoresha amasasu?

Nyanza: Barataka inzara nyuma yo gutegekwa guhinga urusenda rugapfa

Na Ndikubwimana Jean Christophe, Kuya 28-01-2016

Abaturage bo mu karere ka Nyanza umurenge wa Rwabicuma, baratabaza Leta ngo igire uko ibagenza kubera inzara, nyuma y’uko bategetswe guhinga urusenda mu mirima yabo urusenda rukaza gupfa, ndetse n’amafaranga y’ubukode bw’ubutaka bahabwa na ba Rwiyemezamirimo akaba ari make.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kibahangayikishije kuko ngo mu gihe abaturage bo mu tundi turere tw’igihugu bari mu byishimo bikomeye kubera umusaruro babonye, aba bo ngo inzara ibamereye nabi kuburyo ngo batabona ibyo kurya, bakaba batanazi niba abana bazajya ku mashuri.
Aba baturage bagnira na radio One ngo bayise Nzaramba kuko ngo batajya bayikira na rimwe. Bavuga ko niyo uru rusenda rugerageje kwera nta nyungu barukuramo kuko ngo ibihumbi 70 bahabwa y’icyatamurima kuri hegitari imwe ngo atagira icyo abamarira.
Uru rusenda ngo rubatera igihombo kuko ngo niyo rweze ntirubona abarugura, ibintu ngo bitera igihombo abaruhinga yewe n’abakora mu mirima yarwo. Umwe mu baganiriye na radio1 yagize ati “ ikiro cyaguraga amafaranga 1000 none gisigaye kigura 500 kandi nabwo babyinefaguza”.
Abaturage kandi bavuga ko bababazwa n’uko batemererwa guhinga utundi tuntu na duke dushobora kubagoboka mu gihe bishwe n’inzara, bavuga ko urusenda rudahagije ngo rubakemurire ibibazo. Byongeye kandi igiciro bagurishirizaho urusenda rwabo ngo nacyo ni gito cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, avuga ko bemera ko urusenda rwahinzwe rwagize ikibazo, ariko avuga ko abaturage bagomba kuruhinga kuko ngo iyo iki gihingwa cyatoranyijwe hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga, gusa akavuga ko abaturage babifitiye ubushobozi bashobora kwihingira urusenda aho kwatisha imirima yabo kuri ba rwiyemezamirimo.
Ygize ati “ byatewe n’imbuto itari nziza, gusa icyo twakoze n’ugushaka ukuntu twashaka uko twabaha izindi mbuto, gusa uwaba afite ubushobozi yakwihingira urusenda bitabaye ngombwa ko hahabwa abashoramari. Gusa ntago twakwemera ko hari ikindi gihingwa kuko gutunganya aha hantu byadutwaye amafaranga menshi.”
Akarere ka Nyanza kavuga ko gutunganya imirima igomba guhingwamo urusenda n’ikindi gihingwa kitwa stevia, ngo byatwaye agera kuri miliyari 15.
http://www.umuryango.rw/spip.php?page=mobilenews&id_article=18105

Exit mobile version