Abanyamigabane ba Crystal Telecom bagiye kugabana miliyari 1.5 Frw y’inyungu. Crystal Telecom ifite imigabane muri MTN Rwanda, yemeje ko abanyamigabane bayo bagiye kugabana miliyari 1.5 Frw y’inyungu, buri mugabane ukishyurwa amafaranga 5.5.
Crystal Telecom yabayeho kuva muri Nzeli 2013, igizwe n’abanyamigabane bafite 20% muri MTN Rwanda Cell Ltd. Mu nama rusange yabaye ku wa Gatanu, niho hemerejwe ko mu mpera z’uku kwezi aribwo abanyamigabane bazahabwa iyi nyungu.
Umuyobozi Mukuru wa Crystal Telecom, Iza Irame, yabwiye The New Times ko bizeye ko ubucuruzi muri MTN Rwanda buzakomeza kugenda neza.
Inteko Rusange ya Crystal Telecom yabaye nyuma y’iminsi ibiri, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano MTN Rwanda Ltd kubera icyo rwise ‘kutubahiriza inshingano ziri mu ruhushya ruyemerera gutanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda’.
Ibyo bihano RURA yavuze ko ari ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari zirindwi na miliyoni mirongo itatu (7,030,000,000 Frw).
Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara, yatangaje ko impamvu z’ibi bihano ari uko ‘MTN Rwanda Ltd’ yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga (IT Services) hanze y’u Rwanda mu gihe yari yabibujijwe n’Urwego Ngenzuramikorere’.
Irame yakuyeho impungenge abanyamigabane bagaragaje kuri iki kibazo, avuga ko bakomeje gukorana bya hafi na MTN Rwanda kugira ngo gikemuke.
Muri iyi nteko rusange kandi hanabaye amatora, ahatowe abagize inama y’ubutegetsi bashya barimo Evelyn Kamagaju Rutagwenda na Iza Irame .
Irame yasimbuye Vincent Gatete, uherutse kugirwa Umuboyozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali. Ni mu gihe Kamagaju yabaye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yasimbuye James Gatera.
Mu 2015 nibwo Crystal Telecom yagurishije imigabane igera kuri miliyoni 270.71 ihwanywe na 20% by’iyo yari ifite muri sosiyete y’itumanaho ya MTN. Umugabane umwe wagurishwaga amafaranga 105, imigabane mike yari yemewe ikaba yari 1000.
Guhera muri Nyakanga 2015, iyi migabane yashyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, RSE, umugabane umwa ukaba waraguraga amafaranga 145.
Muri iki cyumweru igiciro cy’umugabane wa Crystal Telecom cyaramanutse, kiva ku mafaranga 90 kigera kuri 85.
angel@igihe.rw