Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame na FPR baba barumvise inama twabagiriye yo kudafunga Imena Evode cyangwa n’ubwoba betewe n’umuryango we wimyoje mu rukiko?

Taliki ya 16 Gashyantare 2017 nanditse inyandiko (KANDA HANO USOME IYO NYANDIKO) ngira iname Kagame na FPR yo kureka Evode Imena agataha akajya kuburana ari hanze cyane cyane kubera ko yari yabisabye bitewe n’uruhinja rw’ ukwezi n’igice afite. Ariko uwavuga ko Evode Imena yakijwijwe n’umuryango we ntabwo yaba abeshye. Abo mu muryango we baje mu rukiko ari benshi kandi umucamanza amaze gufata ikemezo byavuzwe ko benshi bimyoje abandi baraturika bararira.

Ibi biri mubyatumye nandika ngira inama Kagame na FPR yo kudakora amakosa ngo bafunge Evode Imena kubera ko byari kubakururira abanzi benshi cyane. Sinzi niba hari undi muntu inkiko za Kagame zigeze zirekura ngo aburane ari hanze kuburyo bishoboka ko Evode Imena abaye uwambere. Ikigaragara nuko ibintu bashinja Evode Imena bidafututse kuburyo uwavuga ko arengana ataba abeshye.

Ikintu kitumvikana buri wese yakwibaza kuri izi nkiko za Kagame na FPR, n’uburyo bareka Evode Imena ngo aburane ari hanze maze bakangira abandi babari yari afunganwe nawe kuburana bari hanze. Ibi n’ amafuti kandi buri mu nyarwanda wese arabibona. Reka dutegereze iby’uru rubanza rwa Evode Imena kuko njye nkeka ko hari n’igihe rutazabaho cyane cyane dore ko amatora ya Paul vs Kagame yegereje.

Inkeragutabara yafashijwe na Afande Karegeya
Byumba, Rwanda

 

Exit mobile version