Harya ubundi kugira umu perezida wishima ibyishimo ntabishangire n’abaturage bamutoye bimaze iki? Kagame wagobye kwishimira ko umukobwa w’imfura we yasabwe yatweretse ko ahubwo biba bimuteye ikibazo.
Nkuko yashimishijwe no gukoresha izina President k’ubutumire yoherereje abo mu gatsiko yatumiye yagobye no kwishimira ubwo bukwe bwa Ange Kagame nibura agasangiza abanyarwanda amafoto yubwo bukwe ayashyira kuri iyi site ye “Flickr” iri hasi ubundi ashyiraho amafoto y’ubwoko bwose.
Tekereza kumva Ange Kagame yasabwe ntihagire ikinyamakuru na kimwe mu Rwanda kibyandika ahubowo tukabisoma ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byo muri Kenya na Uganda.
Kuba nta kinyamakuru na kimwe mu Rwanda cyanditse ubukwe bwa Ange Kagame birakwereka aho igitugu cya Kagame kimaze kugeza abanyarwanda. Njye ndemeranya na Hon Enock Kabera wavuze ko Kagame ashimishwa n’amaraso gusa.