Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame azemera gusubiza passports Kayumba na bagenzi be 5?

U Rwanda rwahawe amezi 3 ngo rube rwasubije passports zabo Kayumba na bagenzi be 5.

Urukiko Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (AfCHPR) kuri uyu wa Mbere rwategetse Guverinoma y’u Rwanda gusubiza passports zabo abaturage barwo baba muri Afurika y’Epfo, barimo Kayumba Nyamwasa, uru rukiko ruvuga ko bambuwe binyuranyije n’amategeko batabimenyeshejwe.

Uru rukiko rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwaciye urubanza nk’uko byifuzwaga na Kennedy Gihana, Kayumba Nyamwasa, Bamporiki Seif, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi (wagizwe umuvugizi mushya wa RNC asimbuye J.P Turayishimiye) na Epimaque Ntamushobora, rutegeka Guverinoma y’u Rwanda kubahiriza iki cyemezo bitarenze amezi atatu.

Abareze u Rwanda mu rubanza bavuze ko kuva ku itariki 04 Gicurasi 2012, Leta y’u Rwanda yatesheje agaciro passports zabo itabanje kubibamenyesha cyangwa ngo bahabwe amahirwe yo kujuririra icyemezo cya guverinoma cyo kuzihagarika.

Kennedy Gihana

Bavuze ko ibi ari ukubambura ubwenegihugu no kubagira abantu batagira igihugu kandi byatumye batishimira uburenganzira bwabo bw’ibanze nk’ikiremwamuntu. Basabye gusubizwa passports zabo ndetse bagahabwa impozamarira.

Ni mu gihe u Rwanda rwakatiye Kayumba Nyamwasa na Safari Stanley badahari bakurikiranweho ibyaha bitandukanye, aho Kayumba yari akurikiranweho kubangamira umutekano w’igihugu mu gihe Stanley yashinjwaga ibyaha bifitanye isano na jenoside.

U Rwanda rwatangaje ko abantu rutatekerezaga ko abantu nk’aba bahamijwe ibyaha bikomeye nk’iby’aba babiri bakwemererwa gutanga ikirego mu rukiko. Mu gufata umwanzuro nk’uko tubikesha ikinyamakuru Dailynews cyo muri Tanzania, urukiko rwavuze ko ingingo ya 5 y’amahame rugenderaho uyifatanyije n’iya 34, mu gika cya 6, ziha abantu uburenganzira bwo kurwitabaza hatitawe kuri status n’ibyaha bashinjwa kuba barakoze cyangwa bahamijwe.

Urukiko rukaba ruvuga ko rwasanze uburenganzira bw’ubwisanzure bwo kujya aho ushaka no kujya mu bikorwa bya politiki bwarahonyowe ubwo bamburwaga passports zabo.

Ku kijyanye no kuba leta y’u Rwanda yarakuyeho Passports zabo binyuranyije n’amategeko, urukiko ruvuga ko leta itatanze ikimenyetso kigaragaza ko ibyo yakoze byaba bishingiye kukuba zarakoreshejwe mu buryo bubi nk’uko biteganywa n’itegeko ry’u Rwanda rirebana n’abinjira n’abasohoka.

Urukiko Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu n’ubwa Abaturage ruravuga ibi mu gihe benshi muri aba bantu babarizwa mu ihuriro RNC Leta y’u Rwanda ifata nk’umutwe w’iterabwoba, ndetse yagiye ishinja uruhare mu bitero bya grenade byigeze kuba hirya no hino mu gihugu mu myaka yashize.

Umwe muri bo twavuga, Dr Etienne Mutabazi, wari usanzwe ari Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imyifatire Ndangabupfura muri RNC, ubu guhera ku itariki ya 01 Ukuboza yongerewe inshingano zo kuba n’Umuvugizi wa RNC asimbuye Jean Paul Turayishimiye wari uherutse kwegura kuri uyu mwanya ariko akaba yanahagaritswe ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubushakashatsi yari asigaranye.

Muri Werurwe uyu mwaka Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko abantu barindwi bari ku isonga ryo kuyobora no gutera inkunga ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.

Muri bo ku isonga haza Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, Paul Rusesabagina n’abandi. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, yakomoje kuri Kayumba.

Yagize ati ” Kayumba yari yarakatiwe n’inkiko za gisirikare ariko hari ibindi byaha yakoze bijyanye no kurema umutwe w’iterabwoba, kurema ingabo zitemewe, ibyaha bijyanye n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutera inkunga iterabwoba. Murabizi ko hari raporo ya Loni igaragaza uruhare rwe mu gukora iterabwoba.”

Impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, ku wa 31 Ukuboza 2018 kasohoye raporo iva imuzi ubufasha Kayumba aha abarwanyi bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo babarizwa mu kitwa P5.

Naho tugarutse kuri Safari Stanlay wigeze no kuba umusenateri muri Sena y’u Rwanda, Urukiko Gacaca mu Mujyi wa Butare mu 2009 rwamukatiye igihano cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Stanley Safari yahamijwe ibyaha atari imbere y’urukiko kuko yari yarahunze igihugu.

Safari Stanley ni umunyapolitiki w’inararibonye wamenyekanye cyane mu ishyaka rya MDR mbere y’uko risenyuma agashinga irye yise PSP.

N’ubwo atari imbere y’urukikomu gihe cy’urubanza ,urukiko Gacaca rwa Cyarwa mu mujyi wa Butare rwasanze Stanley Safari ahamwa n’ubwicanyi bwibasiye abatutsi yakoze ubwe ndetse ngo akaba yaranakanguriye Abahutu guhiga Abatutsi aho bava bakagera .

Abatangabuhamya bashinje Stanley Safari urupfu rw’Abatutsi 8 bari baramuhungiyeho , ndetse n’uruhare mu rupfu rw’abandi 600 baguye muri Kaminuza y’U Rwanda.

Urubanza rutangira muri Gicurasi 2009, yagaragaye mu rukiko inshuro ebyiri ahakana ibyaha byose ashinjwa, ahamagajwe ku nshuro ya gatatu yaba we ndetse n’abamwunganira ntihagira ugaragara mu rukiko.

Ngo nibwo amakuru y’uko yahunze igihugu yahise atangira gukwirakwira ndetse bamwe bemeza ko yageze ku mugabane w’u burayi, ariko kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda kivuga ko yagaragaye i Kampala ku cyicaro cya HCR.

Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, amasezeraano aha uburenganzira Umunyarwanda ku giti cye cyangwa umuryango utari uwa leta; bwo gutanga ikirego muri uru rukiko kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda rwaje kwivana muri aya masezerano mu 2016, habura iminsi mike cyane ngo urubanza Victoire Ingabire yarezemo u Rwanda rutangire kuburanishwa n’uru rukiko.

U Rwanda rwavuze ko rwivanye muri aya masezerano yemerera umuturage warwo kururega, kugira ngo rwongere ruyasuzuzume kuko rwabonaga abahamijwe ibyaha bya jenoside barwifashisha nk’umuyoboro wo kwigira abere, bigakorwa mu izina ryo gushakira ubutabera Abanyarwanda ariko nyuma ruza gusubiramo.

Frank Ntwali

Abandi nabo uru rukiko rusabira gusubizwa ibyangombwa by’inzira by’igihugu barwanya ubutegetsi bwacyo barimo Frank Ntwali, Kennedy Gihana, ndetse na Dr Etienne Mutabazi (Umuvugizi mushya wa RNC), bose bakaba ari abayoboke bakuru ba RNC, u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba, ukibaza ukuntu u Rwanda ruzemera kubareka bagakoresha ibyangombwa byabo mu ngendo rwemeza ko zigamije kugirira nabi igihugu.

Ubwo twabazaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibibazo by’umuryango wa EAC, Olivier Nduhungirehe, yasubije agira ati: “Icyo cyemezo cya AfCHPR ntacyo ndabona, naho ibindi ntacyo nabivugaho muri aka kanya.”

Exit mobile version