Biragaragara ko Intambara Kagame yashoye mu Burundi amaze kuyitsindwa. Nibyiza ko abarundi benshi bamaze kuvumbura umugambi mubisha wa Kagame n’agatsiko none abo yamaze guha imyitozo yamaze bakaba barimo kwitanga iyo bageze mu Burundi aho banga kwica abavandimwe babo. Irebere nawe izo nsoresore zari zigiye kuzira ubusa:
Ese amaherezo azaba ayahe?
Twe uko tubona ibintu hagati ya Kagame na Nkurunziza hagomba kugira umwe ugenda kugira ngo umubano hagati yu Rwanda nu Burundi wongere umere neza. Twe uwakogobye kugenda ni Kagame kuko aribyo byaha akarere amahoro. Kugenda kwa Nkurunziza kwe byashoboka aruko Kagame amuhitanye kandi ubu aho bigeze nukuvuga ko Kagame na Nkurunziza ari nk’injangwe n’imbeba. Uzatanga undi azamutikura.
Naho uburyo bwonyine busigaye kugira ngo ikibazo kirangire kandi abaperezida bombi bagire agahenge, nuko Kagame yafata imwe muri za ndege ze zihenze akajya i Ngozi cg Gitega agapfukamira Nkurunziza akamusaba imbabazi nkuko Nkurunziza nawe yaje kumureba i Butare.Impamvu tuvuze ko Kagame ariwe ugomba guhaguruka nuko ariwe wendereje u Burundi akanatuka Nkurunziza bikagera naho atoza Abarundi bamwe akabaha intwaro zo kumena amaraso y’ inzirakarengane. Ndetse ntagushidikanya ko Kagame ariwe wishes Adolfe Nshimirimana na Bikomagu.
Ese haramutse habaye intambara hagati yu Burundi nu Rwanda ninde wayitsinda?
Twe dusanga intambara hagati yu Rwanda nu Burundi ishoboka kandi Abarundi batsinda iyo ntambara iramutse ibaye. Kugeza ubu Kagame akomeje gukoresha udutero shuma akaba ariyo mpamvu bataramutsinda neza. Yego Kagame ashobora kumanuka agafata Bujumbura mu minsi micye nkuko Idi Amin wa Uganda yafashe Karagwe muri Tanzania ariko mwese murazi aho Amin ari ubu cyangwa uko byamugendekeye.
Dore Impamvu Kagame yatsindwa Intambara mu Burundi
1. Ubu ingabo za Kagame nta morali zifite kuko ubu zahindutse ingabo za Kagame na Jeannette aho kuba ingabo z’igihugu.
2. Ubu aba jenerali ba Kagame basimburana muri za gereza cyangwa akabicaza kudutebe mugihe aba abafungishije ijisho mu ngo zabo
3. Kagame aranzwe cyane mu karere kuburyo abantu baturutse imihanda yose abakongomani, abanyarwanda, abatanzania biteguye kumanuka gutera ingabo mu bitugu abarundi intambara iramutse ibaye hagati yibi bihugu.
4. Kuba Tanzania yajya ku ruhande rwu Burundi, bikaba bituma u Rwanda rwaba rwugarijwe ku mipaka yayo na RD Congo, Burundi na Tanzania. Mwibaze namwe niba Kagame yashobora kurinda iyi mipaka yose mu guhe ibitero biba bishobora guturuka ahariho hose.
5. Iyi ntambara yaba imbarutso ku banyarwanda baboshywe na Kagame n’agatsiko kuko baba baboneyeho uburyo bwo kwigobotora mu gihe baba baziko gutsindwa intabara kuri Kagame buri mu buryo bumwe bwo kumwikiza.
6. Ibinyamakuru biri mubyo Kagame yifashishaga mu kuyobya uburari no kubeshya isi arinabyo byatumye afata u Rwanda no gukuraho Mobutu. Ariko ubu kuvaho za Interineti, Tweeter, Facebook n’ibindi byaziye, Kagame ntagishobora kubeshya isi ngo bikunde ariyo nacyo cyatumye atsindwa intambara ya M23 none akaba amaze gutsindwa n’indi isa nkayo yo gushaka gutoba u Burundi.
Izi nizo mpamvu dushoboye kubona ariko ntakabuza hari nizindi nyinshi. Gusa twasaba Kagame guhora yibuka iyi migani mbere yo gushotora u Burundi:
1. Na nyina wundi abyara umuhungu
2. Ntagahora gahanze
3. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe ishaka
4. Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara
Ubwanditsi
Rugali