Maze iminsi ndeba iby’imitegekere ya Kagame cyane cyane iyo yasuye uturere bikantera kwibaza byinshi ndetse bituma nshaka no kumugereranya na Perezida Habyarimana. Ibintu Kagame akora ntahandi ndabibona kandi njye sinatinya no kubigereranya n’ Ikinamico. Abakinnyi akenshi akaba ari Kagame, abakozi be, ababaza ibibazo, abamuramya noneho hakaza abaturage baba barimo kwihera ijisho.
Perezida Habyarimana iyo yasuraga uturere n’abaturage akenshi yabaga agiyeyo gutaha ibikorwa remezo byuzuye nk’amashuri, imihanda, ibitaro ndetse n’amazu anyuranye y’inzego z’ubutegetsi zakoreragamo. Iyo Perezida Habyarimana yasuraga abaturage yahaga utwo turere ibintu abaturage bazajya bakenera cyane nk’amamodoka atwara abarwayi, amakamyo za komini zakoreshaka zitwara ibintu ndetse akabemerera kububakira ibitaro n’ibigo by’ubuzima.
Naho Kagame asura abaturage agiye kubiyemeraho no kwishongora ku bakozi be. Kuba Kagame iyo asuye abaturage bamutura ibibazo abakozi be bo hasi bagobye kuba barakemuye, n’ikimenyetso cyuko igihugu kiyobowe nabi. None se koko ninde bitatangaza kumva ko umuturage wakoreye akazi akarere ariko ntibamwishyure bisaba ko Kagame ariwe wigirayo kugira ngo uwo muturage yishyurwe?
Perezida Habyarimana we iyo yemereraga abaturage ibintu ni nawe wajyagayo kubitaha. Naho Kagame we yemerera abaturage ibintu ariko nta rimwe uzamubona yagiye kubitaha ariyo mpamvu akenshi ibyo yemeye byinshi abaturage bategereza amaso agahera mu kirere. Ntatinze rero, nawe irebere iri kinamico Kagame akinana n’abayobozi ba karere ka Ngoma n’umuturage batishyuye:
David Bagabo
Rusizi