Burya nta kintu kitagira iherezo none na Kagame nawe ibimenyetso by’iherezo ry’ubutegetsi bwe ritangiye kwigaragaza! Kagame bamwe bibwiraga ko ari igihangange batangiye kubona ko ubwo buhangange abikura kuri ba mpatsibihugu bimukoresha mu kwica abanyarwanda n’abanyekongo no mu gusahurira abo akorera.
Ariko aya matora yo muri Congo asuze u Rwanda na Kagame nta nshuti basigaranye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. na Congo Kagame yibwiraga ko asigaranye ubu yahindutse umwanzi kubera imyifatire ya Paul Kagame washatse kwinjira mu bibazo byayo. Kagame yari yitezwe i KInshasa mu butumwa bw’ibihugu by’Afurika byunze ubumwe none uru ruzinduko rwahagaritswe kubera ko bimwe mu bihugu byavumbuye ko Kagame akorera abazungu aho gukorera Afurika.