Amakuru arimo kutugereho aturuka i Kigali nuko Kagame yarunze abasirikari benshi mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Ese mama Kagame yaba yikanze iki? Ese haba hari abasirikari bakuru bashatse kumutoroka? Ese yaba arimo yikanga ko abarundi barangije kugera muri Kigali akaba arimo atinya ko nabo bashaobora kumugerera mu kebo amaze iminsi abagereramo? Ese yikanze abakongomani ubu bariye karungu nyuma y’ubwicanyi i Beni na nyuma yuko bateye muri Ambasade ye i Paris aho biyamye u Rwanda na Kagame kureka gukomeza kwica abakongomani?
Reba hasi uko Radiyo Itahuka nayo yatangaje iyi nkuru yuko Kagame akomeje kwikanga baringa:
Breaking news: Amakuru duhawe aravugako bidasanzwe mu nkengero za Kigali muri kino gitondo amakamyo arimo kuharunda abasirikari kubwinshi. Ariko ntago turamenya impamvu gusa abaduhaye amakuru batubwiye ko hari umwuka mubi.
Ubwanditsi
Rugali