Isomere nawe ibarwa Kimenyi yandikiye Kagame mu wi 2000 asubuza Kagame ibyo yari yamuvuzeho i Kanombe atashye avuye hanze:
Banyarwanda,
Nashakaga kubamenyesha ko ibyo Perezida Kagame yamvuzeho ejo ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe mu kiganiro yagiriye abanyamakuru avuye muri urugendo rwe rwo muri Amerika atari byo na gato. Dore mu magambo ye bwite, nkurikije uko yashubije ikibazo cy’umunyamakuru.
“… Kimenyi yari inshuti ya Habyarimana. Birazwi ejobundi,ngo yashakaga umwanya kwa Habyarimana, ashaka ko ngo amugira Minisitiri w’Intebe. Yarangiza agasimbuka akajya muri RPF, naho agashakamo…Minisitiri w’intebe…Ababa ba Minisitiri b’intebe baba bangahe? Twagira bangahe? Ni we wahereye kuva na ryari…yirirwa atukana, yohereza ibihuha, atukana muri za internets…ngo iki, birazwi ni ibya kera. Kimenyi rero sinzi niba yarigeze aba RPF! Niba yaranamubaye akavamo, nta consequence, nta ngaruka bifite, kuko ntabwo nzi n’icyo yari anayimariye, niba yari anarimo, njye ntabwo numva, iyo uhereye ku bitekerezo bye n’ibyo yajyaga akora ntabwo nibwiraga ko yigeze aba muri RPF na rimwe.”
Icya mbere kuvuga ko Habyarimana yari inshuti yanjye sinzi aho abihera. Ndabibutsa ko naje muri Amerika muri 1971 nzanywe n’abanyamerika. Icyo gihe Leta ya Kayibanda ntiyabishakaga ariko kubera ko Abanyamerika bamubwiye ko nibatanyemerera iyo porogarame yo guha abanyarwanda bourses zo kuza kwiga muri Amerika bagiye kuyihagarika, arenyemerera ndaza. Muri 1973 ari bwo Habyarimana yafataga ubutegetsi, icyemezo cya mbere cyafashwe cyabaye kunyambura pasiporo yanjye. Kubera izo mpamvu sinongeye kubona ababyeyi banjye, abavandimwe banjye, bashiki banjye, umuryango wose n’izindi nshuti nyinshi kuko nashoboye kujya mu Rwanda ubwambere muri 1994 mu kwezi kwa 7 RPF imaze gufata ubutegetsi. Abo bose rero nasanze barishwe mw’itsembabwoko ry’abatutsi ryabaye uwo mwaka.Kuvuga ko Habyarimana yari inshuti kandi akaba yarampejeje ishyanga akambuza kwongera kubona abanjye mu buzima sinumva icyo Perezida Kagame yabivugira kuko mbona ari kimwe no kunshinyagurira.
Kuba narashatse kuba Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Habyarimana, ibyo nabyo ni bwo bwa mbere mbyumva. Biratangaje kandi birababaje kubona na none Perezida Kagame ampimbira ibintu ntigeze ntekereza, ntigeze nanarota.
Kuvuga ko nashakaga kuba Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya RPF nabyo ntibishoboka. Amasezerano y’Arusha nari narayasomye. Yavugaga ko Minisitiri w’Intebe yagomba kuva muri MDR kandi ko yagombaga kuba Faustin Twagiramungu. Aha na none biragaragara ko Perezida Kagame yambeshyeye.
Kuvuga ko ntigeze mba RPF ngirango abanyamuryango twabanye muri Amerika bazi ibyo nakoze. N’abandi bose ari mu Rwanda n’ibindi bihugu nabo bazi ibyo nakoze. Nagerageje gukorera igihugu mu bushobozi bwanjye nk’uko abandi bitanze. Perezida Kagame nawe akiri ino muri Amerika mw’ishuri rya gisirikare azi ko twaganira nka buri munsi. N’ubwo mperuka mu Rwanda, yaranyakiriye, azi ko ntigeze mpinduka mu bitekerezo ku byerekeye imitegekere, intego n’imigambi ya RPF bikaba ari nabyo byatumye nsezera kubera ko abayobozi ba RPF mbona badakora uko yagombaga gukora.
Kwifuza kuba Minisitiri w’Intebe, mbona umunyarwanda wese abifiteho uburenganzira. Jyewe cyakora ntabyo nifuje kandi sinigeze ntekereza gukora akazi ka politiki ako ari ko kose.
Igituma ntifuza gukora akazi ka politiki ni ukubera ko ntashobora gutanga ibitekerezo byanjye uko mbyumva. Muri politiki cyane cyane iyo uri minisitiri ugomba gutekereza kimwe n’abo mukorana (kuba team player). Mukazi nkora, mpemberwa gutekereza no gusangira ibitekerezo byanjye n’abandi. Iyo batabikunze, ntawe ubinyangira cyangwa ubimpanira. Ikindi gituma ntifuza kujya muri politiki ni ukubera ko akazi nkora ngakunze. Mbona kuri jye nta kandi nakagurana.
Nk’ubu mfite konje y’umwaka wose. Izarangira mu kwezi kwa 9 ku mwaka utaha. Ubwo se ndi Minisitiri w’Intebe iyo konje y’umwaka nshobora kuyibona? Mu kazi kanjye nigisha amasaha nshaka no ku minsi nshaka. Kuba Minisitiri w’Intebe sinzi ko ibyo byabinyemerera.
Ndashaka rwose abanyarwanda ko bamenya ko ibyo nakoze byose atari ugushaka umwanya muri Leta. Ntawo nkeneye. Ibyo nakoze kandi nkora ni ugukorera igihugu cyanjye nk’uko abandi benshi bagikorera, bakitangira,
bakemera kumena amaraso yabo ngo umunyarwanda wese yongere agire agaciro kandi agire ishema ryo kuba umunyarwanda.
Ibyamvuzweho ni byinshi. Hari n’abavuga ko bangize Minisitiri nkiyangira ngo keretse mbaye Perezida! Abandi bavuga ko narakaye kubera ko batangize Recteur wa Univerisite! Ubwo se naba ndi iki, nshaka kwigira kabutindi
ngo nk’aho ndusha abandi banyarwanda uburenganzira? Sinamenyereye kubonera ibintu ubusa. Mu mashuri nize, no mu kazi nkora haba ipiganwa. Akazi, kwongera imishahara, gutanga ibihembo by’akarusho, bihabwa
bakurikije urusha abandi ubushobozi. Ntabwo rero nakwemera akazi
ntasabye, ndashaka, kandi katarimo iri piganwa.
Ibi byose ni ukunsebya, ni ukumbeshyera. Nta mwanya wa politiki nigeze nsaba cyangwa nifuza. Igihugu kinkeneye kuza kwigisha muri univerisite cyangwa gukora ubushakashatsi, ibyo nabikora rwose.
Igihe batari bankenera rero ntibari bakwiye kumbeshyera ibitari byo kuko nta kazi kandi nkeneye muri iki gihe.
Kimenyi