Hari ibintu byinshi Paul Kagame ajya yibagirwa nagirango mwibutse kandi ajye abizirikana buri gihe kuko njye nemera ko ari umuntu nkatwe twese:
1. Uva amaraso
2. Ugira inzara
3. Ugira inyota
4. Ugira ibitotsi
5. Ugira ubwoba
6. Ugira ishyari
7. Ugira ubugome
9. Ugira umujinya
10. Ugira ubwirasi
11. Ugira umuryango
12. Ugira amazu
13. Ugira abavandimwe
14. ……
15. ……
Mbirondoye byose bwakwira bugacya. Gusa icyo nashakaga kurangirizaho ngo nibura atekereze kubyo ari gukorera uriya muryango wa Rwigara yahekuye none akaba ashaka kwiba ibyabo, amenye ko iriya mitamenwa ye yose afite nta mapine igira wa mugani w’abarundi.
Ikindi kandi ineza Kagame yakagobye kugira ngo ariyo nibura yazarengera abana, umugore n’umuryango we igihe azaba yasanze Rwigara nako ntaho bazahurira kuko Rwigara we ari mw’ijuru mu gihe undi nemeza ko we azajya mu muriro utazima ndabona bizagorana kuko nkeka ko yarangije gutera mu mitima y’abanyarwanda urwango ruzatuma bigorana kubabarira abo azasiga.
Kagame we ararinzwe ariko icyo twese tudashidikanyaho baba abamwanga n’abamukunda nuko nawe azapfa. Izo ngabo zimurinze ntacyo zizamumarira umunsi we nugera kandi amenye ko uko zimurinze atariko zizashobora kurinda abe bose azasiga. Aho guhemuka rero ashatse yareba ukuntu yitabira kugira neza yaba azi ubwenge akareka uyu muryango wa Rwigara kuko ibibi yabakoreye birenze ukwemera.