Nyuma y’uko Mukaruliza akuwe ku buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali, na Gitifu yasabye guhagarika akazi. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali Matabaro Jean Marie Vianney yasabye guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi, nyuma y’iminsi ibiri Meya w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique na we ahinduriwe imirimo.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo inama y’abaminisitiri yagize Mukaruliza Monique Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, nyuma y’amezi 11 atorewe kuyobora umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare Matabaro Jean Marie Vianney yandikiye ibaruwa Inama Njyanama y’umujyi, asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ku mpamvu ze bwite.
Perezida w’Inama Njanama y’Umujyi wa Kigali Athanase Rutabingwa, yatangarije MAKURUKI ko koko bakiriye ibaruwa ya Matabaro.
Yagize ati “Nibyo yanditse asaba guhagarika akazi kandi itegeko rirabimwemerarera.”
Yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe bagiranye akiri mu kazi, ngo guhagarika akazi ni ku bushake bwe.
Uyu mugabo yari amaze igihe mu mujyi wa Kigali yagiye kuri uwo mwanya mu Ukuboza mu mwaka wa 2010.
Rutabingwa yabwiye Makuruki ko imirimo ya Matabaro iraba ikorwa n’umukozi ushinzwe imirimo rusange mu gihe hataraboneka umusimbura.
Uretse Gitifu ufatwa nk’umukozi wa Leta, kugeza ubu Umujyi wa Kigali muri Komite Nyobozi y’abantu batatu yatowe mu mwaka ushize,hasigayemo umuntu umwe.
Mu Ukwakira umwaka ushize Kazaire Judith wari Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, asimburwa na Muhongerwa Patricie wakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.Mukaruliza wari Meya nawe yagizwe Ambasaderi , hasigaye Busabizwa Parfait, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.
Makuriki.rw