Musanze: Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirandurira amasaka ageze mu ibagara
Abaturage bo mu Murenge wa Muhoza baravuga ko ubuyobozi bwabategetse kurandura amasaka bari barahinze,ngo kuko atari cyo bari barategetswe guhinga.
Nk’uko aba baturage babivuga, ngo umwaka ushize bari basabwe guhinga ibishyimbo. Bavuga ko uyu mwaka batigeze babwirwa icyo bagomba guhinga, bityo bafata icyemezo cyo guhinga amasaka kuko basigaye bahinga ibigori bikarwara kirabiranya.
Umwe mu baturage bategetswe n’ubuyobozi kurandura amasaka yatangarije TV1 ati “Umwaka ushize baravuze bati ’muri Kabaya agace ko hakurya ya Rwebeya gahinge ibishyimbo nibivamo bahinge ibigori, ibyo twarabyemeye, ariko muri uyu mwaka nta kintu batubwiye’. Ibi nabisubiramo n’iyo naba ndi imbere y’abayobozi.”
Undi ati “Iyo batubwira icyo tugomba guhinga ntabwo tuba twarahinze amasaka. Umuyobozi wacu ntacyo yatubwiye. Abayobozi ntibigeze batubwira ko tutagomba guhinga amasaka, bigeze bamanika amatangazo batubwira icyo tugomba guhinga ntitwabikora?Twahinze amasaka none dore ukuntu bayagize.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko amasaka basabwe n’ubuyobozi kurandura ariyo bari bitezeho umusururo, kuri ubu bukaba bafite impungenge ko mu minsi iri imbere bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara.
Umukozi w’Umurenge wa Muhoza ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramari Dukuzumuremyi Appolinaire, akaba anahagarariye umukozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu Murenge, avuga ko mbere yuko igihembwe cy’ihinga gitangira hari habayeho ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage igihingwa bazahinga.
Yagize ati “Ubukangurambaga bwarabaye mu Midugudu yabo. Abaturage bamaze gusobanurirwa ni bo bagiye bakuramo imyaka bari bahinze bashyiramo imyaka bumvikanyeho”.
Dukuzumuremyi akomeza avuga ko abaturage bakwiye kujya bahinga igihingwa cyatoranyijwe.
Ni kenshi mu bice bitandukanye gahunda yo guhuza ubutaka usanga abaturage batayumva kimwe bitewe n’imiterere y’ubutaka cyangwa ibihingwa byera mu gace runaka, kuko hari ubwo usanga mu gihembwe kimwe umusaruro wabonetse mu kindi ukarumba bitewe n’imihindagurikire y’ikirere cyangwa kugunduka k’ubutaka.
Source: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abayobozi-basabye-abaturage-kwirandurira-amasaka-ageze-igihe-cy-ibagara#.Vtq_m812wCc.facebook