IKIBAZO GITEYE INKEKE MU RWANDA. Nyuma yaho Perezida Paul Kagame ngo yaba yarategetse abayobozi b’inzego z’ibanze zose z’igihugu ko batagomba kujya bakemura ibibazo by’abaturage ngo perezida niwe ufite ibisubizo by’ibibazo byose by’igihugu kuko ariwe ushobora byose (intore izirusha intambwe), cg se impanga ya Yezu.
Kuri ubu bimaze kumurenga kuko aho agiye mu gihugu hose abaturage bo hirya no hino bajyayo ngo abakemurire ibibazo none byamunaniye arigusubira i Kigali ntacyo akemuye. Ibyo kuvuga ngo niwe kamara byamuyobeye.
Ibyo biragaragazwa n’uruzinduko yagiriye Inyagatare, aho abaturage bagaragaje ko batakimutinya Kandi ko bababaye. “Nk’ i Musanze ho mucyahoze ari Komine Kigombe ubu abaturage batangiye imyigaragambyo imbere y’akarere kubera imyaka ine ishize baranze kubishyuriza amafaranga yabo kuri rwiyemezamirimo washyizweho na leta kuberako ari intore ya FPR.
Mu tundi turere naho ibibazo ni ititi abaturage bari mu kangaratete. Aho Ibyo Perezida Kagame yasezeraniye abanyarwanda ntibyaba byamubereye amazi n’ibisusa. ikigarara cyagezweho ni umwiryane n’indambi yo kwikubira ibyiza by’igihugu afatanyije n’agatsiko ke(aho paul kagame ahembwa akayabo ka miliyoni hafi 12, mu gihe mwarimu atashobora kwigurira umwenda, mu gihe hari rubanda rufunze kuko rwabuze umusanzu wo kwivuza, aho abana barangiza bakayoboka inzira yo gusabiriza, aho abagore babaye abazunguzayi ngo babashe kuramuka) ariyo mpamvu amajyambere ari mu Rwanda ari aya bamwe gusa.
Ibyo byanteye kwibaza icyo abayobozi (b’ibanze, uturere, intara,) bakora nyuma yaho bamburiwe ububasha byo gukemura ibibazo by’ abaturage.
Byanditswe na Nzamurambaho Emile