Ejo nijoro taliki ya 12 Mutarama 2018, Maj Theogene Rutayomba wabaye mu gisirikari cya Kagame (RDF) yadusesenguriye impamvu yaba yihishe inyuma y’icyemezo cya Kagame cyo kuzamura abasirikari n’abapolisi muntera abaha amapeti mu gihe mu Rwanda hari inzara n’ubukene no mu gihe abakozi henshi hirya no hino basigaye bamara amezi 3 cyangwa arenga badahembwe.
Njye icyo nakuyemo kandi na Maj Rutayomba yashimangiye nuko Kagame arimo gutegura kohereza igisirikari yagize icye ku giti cye ku rugamba. Gusa ikibazo ni ukumenya niba ari muri Congo, mu Burundi cyangwa se niba ari ubwoba atewe n’umubano mubi u Rwanda rufitanye n’u Burundi na Uganda wifashe nabi cyane. Ibi Maj Rutayomba yabishimangiye atwibutsa amapeti Kagame yatanze muri 1992/1993 bugacya abohereza kugaba igitero simusiga ku ngabo za Habyarimana, ayo yatanze muri 1996 mu gihe bamwe bakiri kwishimira ayo mapeti Kagame we yari yarangije kwambuka umupaka yateye Congo ya Mobutu. Aya mapeti rero hari ikintu ahatse!
Ariko icyo nanjye nemera kandi Maj Rutayomba nawe yavuze nuko indi ntambara Kagame azongera koherezamo RDF bazayitsirwa. Reka tubitege amaso nibutse bamwe muri twe bari hanze bahoza intambara mu kanwa kuryamira amajanja bakitegura kuzajya ku ruhande rwabo Kagame azaba yateye. Iyumvire birambuye ibyo Maj Rutayomba yabwiye umunyamakuru Jean Paul wa Radio Itahuka: