Site icon Rugali – Amakuru

Ese iyi myigaragabyo muri gereza ya Kimironko ntiyaba aribwo buryo bwonyine abafunze bafite bwo gutabaza?

Muri gereza ya Kimironko hari imyigaragambyo ikaze, amabuye aravuza ubuhuha. Guhera mu masaha ya saa tatu za mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mate 2017, abagororwa bafungiwe muri gereza ya Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bazindutse bigaragambya batera amabuye abayobozi b’iyi gereza kimwe n’abaturage bari hafi y’iyi gereza n’abacaga iruhande rwayo, bakigaragambya bavuga ko ubuyobozi bw’iyi gereza bubeshya ko bafashijwe kandi bitandukanye n’ukuriri gereza ya Kimironko hari imyigaragambyo ikaze, amabuye aravuza ubuhuha.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko aba bagororwa bafashe icyemezo cyo kwigaragambya nyuma y’uko iyi gereza ifashwe n’inkongi y’umuriro mu cyumweru gishize, hanyuma bakaza kumva amakuru ko ubuyobozi bwa gereza bwatangaje ko amahema 3 gusa ari yo yahiye kandi ngo harahiye menshi, ikindi ngo ubuyobozi bukaba bwaratangaje ko abagororwa bose barara mu mahema kuko bahawe imfashanyo kandi benshi barara hanze.

Umwe mu batangabuhamya tutashatse gutangaza amazina, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibiro by’abayobozi b’iyi gereza byibasiwe cyane n’aba bagororwa babiteyeho amabuye menshi, andi bakayatera hanze kuburyo abaturage bacaga hafi aho yanabakomerekeje. Ibi binemezwa kandi n’abaturage baturiye iyi gereza baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, na we yemereye ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi myigaragambyo irimo kuba ariko agaragaza ko barimo gushaka uko bayihosha. Yagize ati: “Turimo kubihosha ntabwo biri ku rwego rwo hejuru. Impamvu bigaragambya ntabwo ari ukuvuga ngo ni ibintu twatangaje, ahubwo buriya abagororwa haba harimo abantu bafite imyitwarire idahwitse (indiscipline) bahera ku bintu nk’ibyo byabaye ubundi kamere bari basanganywe zikabyuka. Kuko nta n’ubwo ari bose barimo kwigaragambya, ni igice gitoya cya bamwe usanga n’ubundi baba basanzwe bafite imyitwarire mibi. Kuwa Gatandatu twatanze ibikoresho, twatanze amahema, twatanze uburingiti, dutanga amasahane, ubwo urumva mu by’ukuri iyo ntabwo yakabaye ari impamvu yatuma bigaragambya, ahubwo ni aba indiscipline baba barimo basanzwemo… Icyo turi bukore, ni uko abo bigaragambya tubatega amatwi tukumva ikibazo bafite ariko tunababuze kuba bagira ibyo bonona.”

Ukwezi.com

 

Exit mobile version