Inyubako ikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi iherereye mu Murenge wa Gisozi, yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo birashya birakongoka.
Iyi nyubako yafashwe n’umuriro mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Mata, aho bivugwa ko ishobora kuba yatewe n’insinga z’amashanyarazi.
Iri duka ryafashwe n’inkongi mu gihe nyiraryo Mazimpaka Jonas amaze ibyumweru bibiri mu Bushinwa.
Abaturage batandukanye bakorera muri aka gace bavuga ko iri duka ryarimo ibikoresho byinshi by’ubwibatsi, inkongi yaryibasiye ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi.
Iyi nkongi ikimara kuba, imodoka eshatu za Polisi zahise zihagera zitangira kuyizimya ariko biba iby’ubusa kuko nta bintu byabashije kurokorwa.
Umufasha wa nyir’iduka witwa Gumyusenge Libellé, we yabwiye IGIHE ko ibicuruzwa byibasiwe n’iyi nkongi bifite agaciro ka miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda
Yagize ati “Harimo ibikoresho hafi ya byose by’ubwubatsi bifite agaciro katari hasi ya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda” . Yasoje avuga ko iduka ryabo ryari rifite ubwishingizi muri SORAS.
Igihe.com