Ese kwibaza aho Kagame akura ubushobozi bwo kwirirwa azerera isi yose kurusha n’abaperezida b’ibihugu bakomeye nka Donald Trump wa USA, Macron wa France cyangwa uw’ubushinwa ni uguca inka amabere?
Ku munyarwanda ushyira mu kuri cyangwa udashyigikiye uburyo Kagame yirirwa asesagura imisoro yacu, birababaza kubona Kagame mu ndege zihenze yitwara nk’umuperezida w’igihugu gitunze kurusha n’ibihugu byibigange nka USA mu gihe inzara n’ubukene bivuza ubuhuha mu Rwanda.
Kagame ubu ntashobora kumara ukwezi kose mu Rwanda adasohotse. Inama za leta ayoboye ubu zabaye imbonekarimwe. Wibaza uburyo ayoboresha u Rwanda telekomande bikakuyobera. Gusa ikibabaje nuko nta munyarwanda mu gihugu ushobora gutinyuka ngo abaze ibi bibazo kandi nuwabitinyuka barara bamwishe.