Iyo mico noneho yo gucuruzwa nk’imineke kw’abakobwa ni iya he?-Perezida Kagame. Perezida Paul Kagame yavuze ko bibabaje kumva ko hari abana b’abanyarwanda bajya gucuruzwa mu mahanga bakurikiranye ubuzima bwiza, cyangwa abakobwa bajya kwicuruza mu bihugu byegeranye n’u Rwanda. Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata 2017, mu nama ya gatatu y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi.
Perezida Kagame yavuze ko nta munyarwanda ukwiye kumva ko abana b’abakobwa bacuruzwa ngo ahite yigendere, ngo kuko atari ikintu abantu bakwiye kubana nacyo.
Yagize ati “Nk’ibi by’abagore, abana b’abakobwa bacuruzwa, nk’imineke mu isoko, bikatubamo bigasa nk’aho ari ibintu bisanzwe tukabyemera..iyo watangiye kwemera ko ari ibintu bisanzwe..kaba kabaye.Iyo mico yo ni iya hehe, imico yo gucuruza abana, abantu mwabyemera mute? Mwarangiza abantu bakicara hano, tukavuga ko dukora iki se.? … RPF twe nk’agaciro twifuza guha igihugu cyacu, twabyihanganira gute?
Kagame yavuze ko benshi muri abo bashukwa bakajyanwa gucuruzwa, bizezwa kubona ibitangaza aho bajyanywe, nyamara ngo bagerayo bakifuza kugaruka aho baturutse.
Ati “Ngirango bababwira ko babatwaye nko mu ijuru aho ibintu byose bimeze neza, bitandukanye n’iby’iwabo, nta biriho barakubeshya…Aho mugenda henshi usibye amazu meza mureba y’ayamataje n’ibirahure n’amamodoka n’abantu bambaye gutya, burya ntibabaho.Kubaho mvuga ni ukubaho k’umuntu, umuntu ntabwo abeshwaho n’ibishashagirana.Umuntu agira umutima, ntabwo wabeshwaho no gushamara ukajya ureba ibihita ukavuga ngo uwabimpa, wabikoreye se niba ubishaka.Ariko ntabwo wabigeraho wahindutse igicuruzwa.”
Yatanze urugero rw’abana b’abakobwa b’abanyarwandakazi bajyanywe mu Bushinwa, bagezeyo ibyo bashukishijwe babatwara ntabyo bahawe, ahubwo basaga n’abari mu buroko batagira n’icyo kurya, barabuze icyabagarura.
Ati “Iyo ushatse kunyura inzira ngufi, ukibwira uko kugutwara bakagukoresha mu bucakara nk’imashini baguha ubusa, ntabwo aribwo buryo bwo kubigeraho… Nibyo dukorera iyo tuvuga amajyambere, turakora kugirango n’abo batameze neza bibagereho ariko bitwara igihe.”
Abagore bari bitabiriye inama y’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi
Hashize iminsi havugwa abakobwa b’abanyarwandakazi bambuka imipaka bakajya kwicuruza i Bugande, Congo , Sudani y’Epfo n’ahandi.Ibyo kenshi bivugwa mu bakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza cyangwa se abarangije amashuri yisumbuye.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo atari ubujiji nk’uko bigendekera bamwe mu bajya gucuruzwa, avuga ko uwo muco ukwiye kurwanywa haherewe ku babyeyi.
Ati “Noneho n’abize rero, n’abitwa ngo bari mu mashuri, ukumva ngo barabatwara ngo bambutse imipaka bagiye kwicuruza.Kwicuruza ni muco ki? Ukagenda ukicuruza ukagenda ugataha mu Rwanda uvuye kwicuruza? Ariko ababyeyi babo ko natwe twese turi ababyeyi babo, ko batuvamo kuki tutabirwanya tukabyanga.Kuki wakumva ko ari ikintu wabana nacyo kikakuba iruhande?Ibyo Tutabikemuye n’ibindi byose tuvuga byaduhurije hano, turabeshya ntabwo tuzabigeraho.”
Yasabye buri wese kugira icyo kibazo icye, ababyeyi bagakangukira uburere bw’abana babo kandi bakabatoza gukora.
Muri Werurwe umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bantu bagiye bafatwa bakagaurwa bari bagiye gucuruzwa mu mahanga, 90% ari abakobwa biganjemo abari hagati y’imyaka 18 na 34.
Muri Nzeli umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yerekanye abanyarwanda 28 bafatiwe I Burundi bagiye kujya gucuruzwa muri Australia.
Makuriki.rw