Site icon Rugali – Amakuru

Ese Ingabire Marie Immaculée yiteguye kuzaba umutanga buhamya mu rubanza rwa Ndimbati?

Ikibazo cya Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati watawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana cyahinduye isura kuva aho Ingabire Marie Immaculée mu biganiro bitandukanye yahaye amashene ya YouTube avuze ko yamenye ko umukobwa umushinja kumusambanya ku myaka ye yakuyeho umwe.

Hari abantu benshi bahise bikoma Marie Immaculée Ingabire barimo Ev. Niyonagira Eliane bamagana ko atagobye kuvugira Ndimbati ariko hari n’abandi bikomye Sabin Murungi w’ Isimbi TV kubera ko bumva ko yagobye gushaka Ndimbati ku ruhande adakoresheje Isimbi TV. Sinzi niba ahamagara Ndimbati yari aziko ari kunyura kur Channel ye live hanyuma akaza gufungwa nyuma y’ikiganiro cyabo. Cyakora ikintu nanjye ngaya Sabin Murungi na Isimbi TV n’uburyo berekanya amashusho yabariya bana Fridaus Kabahizi avuga yabyaranye na Ndimbati ndetse na Marie Immaculée Ingabire akaba yarabyamaganye.

Igikomeje kwibazwaho na benshi ni ukuntu Ndimbati yafatwa agafungwa nta muntu wigeze atanga ikirego. Ikindi kandi kuba Ndimbati yarabwiye Sabin Murungi kw’Isimbi TV ko hari abantu bari gukoresha Kabahizi Fridaus kumuharabika uwashaka akaba yavuga ko babigezeho kuko abantu batazongera kubona Ndimbati nkuko bamubonaga kereka agize imana DNA ikaza yemeza ko bariya bana atari abe nubwo iyo urebye ukuntu basa nawe cyane sinzi ko abantu babyemera. 

Exit mobile version