Umva Kigali irasa neza kubera imitamenwa ya Paul Kagame n’agatsiko ariko ntaho bitaniye nawa mugabo wambara ishati ariko imbere yambariyeho isengeri yanduye inuka kubi. Muti gute? Ubundi muri ibi bihugu byateye imbere tubamo iyo bagiye kubaka inzu cyangwa amazu barabanza bakazana amazi, bakazana umuriro ariko bakanubaka imiyoboro izajyana imyenda yose n’amaziranoki ahantu haba harubatswe habigenewe. Ntabwo buri nzu iba ifite icyobo cy’amazirantoki nkuko muri Kigali bimeze ku mazu menshi.
Kagame rero nicyo kintu yari guhereho yubaka iyo miyoboro ariko we yahise yiyubakira iriya mitamenwa mureba kuburyo ahubwo imyanda myinshi ivuyemo usanga yoherezwa ahantu hadakwiye. Ubu nibwo Kagame atangiye kubitekereza ubu nkuko byasohotse mu kinyamakuru cye KT Press mu kwa mbere 2018. Soma iyo nkuru mu cyongereza. None nkuko muri bubibone muri iyi video hasi uko bigenda iyo imvura yaguye, ayo mazi yose mureba iyo abanuka amenshi yivanga nabya byobo abaturage bacukuye noneho ugasanga yivanze n’andi akoreshwa cyangwa akanyura ahantu atagobye kunyura. None se murumva iki atari ikibazo gikomeye. Ngaho namwe nimwirebere iyo Kigali bahora bataka: