Perezida Nkurunziza n’ubutegetsi bwe burashinjwa kugira uruhare mu igurishwa ry’abana b’abakobwa b’abarundi mu bihugu byo hanze, ibi birego byazamuwe na Leonce Ngendakumana usanzwe ari umutegetsi ukomeye mu batavuga rumwe na Leta ndetse akaba ari na Perezida w’ishyaka FRODEBU ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Mu majwi ye bwite Leonce Ngendakumana yatangaje ko umwe mu bana b’abakobwa basanzwe baba munzu iwe yaje gushakishwa kugira ngo ajyanwe mu bihugu bya Asia aho bavuga ko baba bagiye kubaha akazi keza.
- Uhereye ibumoso ni Leonce Ngendakumana na Perezida Pierre Nkurunziza
Mu minsi mikeya ishize raporo y’umuryango w’abibumbye yagaragaje ko umubare w’abakobwa b’abarundi bagurishijwe muri Asia bajyanwe bizezwa akazi keza uhangayikishije cyane.
Leonce Ngendakumana ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo mu Burundi yagize ati “ Birababaje kuba hakorwa ubucuruzi bw’abakobwa kandi bugakorwa na bamwe mu bari mu butegetsi. Batangiye bandikira abakobwa ku ngoro y’ishyaka CNDD FDD bavuga ngo bagiye kubashakira akazi none baheze mu bucakara mu mahanga.
Ngendakumana avuga ko nawe ubwe iwe mu rugo abari mu butgetsi baje gufata abakobwa baba iwe ngo babatware ariko bikananirana.
Kugeza ubu ntacyo ishyaka riri ku butegetsi, Leta muri rusange yari yavuga kuri ibi Perezida wa FRODEBU Leonce Ngendakumana avuga.
Jean Pierre Tuyisenge-Imirasire.com