Site icon Rugali – Amakuru

Ese ikinamico rya Musoni na Kagame rigeze he? Ibi ntibiturangaze kuko niko Kagame akora iyo ashaka kuyobya uburari

Rimwe na rimwe hari ibintu Kagame na DMI bakora ugasigara wibaza niba baba batekereje mbere yo kubikora bikaba amayobera. DMI ya Kagame yibwira ko tukiri muri 1993 aho yicaga ba Gatabazi cyangwa ba Gapyisi ikabyuka itangaza kuri Muhabura ko bishwe na Perezida Habyarimana reka sinakubwira n’ibinyamakuru byarwanyaga Habyarimana bugacya byikiriza. None za Rushyashya, Igihe n’ibindi binyamakuru bya DMI ku cyumweru twarabyutse dusanga byatubyukirijeho inkuru ya Musoni, reka sinakubwira turavuga, turandika nkaho Musoni yishe umuntu none uzumve hari kimwe muri ibyo binyamakuru bisubira inyuma ngo bibaze amaherezo ya Musoni cyangwa ngo binasabe ko yegura kuko yitwaye nabi nkuko bigenda henshi mu bihugu bifite itangazamakuru ryigenga.

Nkuko twabivuze ejo, iyi nkuru ya Musoni na Kayitesi yari igamije ikintu kimwe. Musoni azize ikindi kintu tutazapfa tumenye kizwi na Kagame gusa. Ndetse nubwo twari twavuze ko kizwi na Musoni na Kagame, aho bigeze aha na Musoni ashobora kutazamenya icyo yazize gusa bakamubwira ibyo bashaka ndetse bakanamutegeka ko abyemera. Gusa abamuzi cyangwa bamukunda bamusengere ngo icyo Kagame amuziza kizabe atari ikizamucisha umutwe kuko niba yararenze wa murongo utukura wa Kagame, abashaka mushatse mwamusezeraho kuko mwene Rutagambwa nta mpuwe agira. Gusa icyo nabwira abandi bakorera Kagame batararya ku mugeri we, ruriye Musoni nabo rutabibagiwe. Niba umuntu nka Musoni ibi bishobora kumubaho sinzi ko hari undi ubu i Kigali wakwibwira ko we afite urukingo ndetse na Nyiramongi iyo atagira Ange ubu utwatsi tuba twarameze kera. Naho ubundi mureke tukanure maze twirinde kugwa mu mutego wa Kagame kuko mu bantu bakagobye gutera ibuye Musoni ni Kagame.

Exit mobile version