Abantu dutura kuri iyi si kuburyo tuba tuzi ibyatubayeho nibyo twakoze iyo tumaze gukura. Ndetse nibyabaye turi abana tukivuka tuba dushobora kubimenya tubibwiwe n’ababyeyi cyangwa abavandimwe. Kandi akenshi kuri bamwe hari n’igihe tuba dufite amafoto cyangwa amashusho aba ashobora kudufasha kumenya ibyabaye mu gihe twari tukiri bato tutaramenya ubwenge.
Ariko hari ibintu bimwe twebwe abantu tutamenya iyo tuvuye kuri iyi si. Uburyo dushyingurwa ndetse n’ibyo batuvugaho iyo twitabye Rurema. Njye urupfu rwa Perezida Bagaza rwanyigishije byinshi ndetse bikaba byarashimangiye ibyo abasekuru bavuze ko “Ineza igusanga imbere” kandi ko guhemuka ari bibi cyane.
Ijambo rya Perezida Nkurunziza yavugiye mw’ishyingurwa rya Bagaza rikubiyemo ibintu byinshi ariko ryagobye kubera urugero abantu nka Kagame kuko iyo Bagaza nawe aba yarishe abahutu k’ubutegetsi bwe, nkeka ko Perezida Nkurunziza atari kuvuga ibyo yavuze mu gihe bamushyinguraga. Ntabatindiye rero nimwiyumvire ibyo Perezida Nkurunziza yavuze kuri Perezida Bagaza:
Vital Ndorimana
Huye