Site icon Rugali – Amakuru

Ese igihe kirageze cyo guha Kagame akato? Kuki atatumiwe mu nama i Davos.

Kagame yongeye kwikubita ku gatuza

Ubwo yari mu nama i London mu Bwongereza mu nama yahuje ibihugu bya Afurika na UK, abenshi bari biteze ko Kagame azava i London yerekeza i Davos m’ ubusuwisi muri ya nama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye byo kw’isi n’abayobozi b’ibibigo bikomeye kw’isi.

Iyi nama yabereye i London mu Bwongereza Kagame yari yitabiriye, yarangiye umunsi umwe mbere yuko iyi nama ya Davos yagombaga gutangiraho. Abakuru benshi b’ibihugu bya Afurika bari baje i London bahavuye bose berekeza i Davos.

Kagame we yahise asubira i Kigali, abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza icyateye Kagame kutajya muri iyi nama ubundi atajyaga asibamo. Abenshi baremeza ko iyi nama ibaye iya mbere Kagame atatumiwemo i Davos.

Umunyamategeko Prof. Kambanda Charles uba muri Amerika aribaza byinshi ndetse akanemeza ko imyitwarire ya Kagame muri iyi nama yahuje bimwe mu bihugu bya Afurika n’ubwongereza i London yerekanye ko Kagame atari wa wundi dusanzwe tuzi kuko wabonaga atagifite ya mashyagaga ye ndetse n’uburyo yavuye muri iyi nama igitaraganya asa nkuwiruka atari ibintu bisanzwe dukwiye kwibazaho byinshi. Dore bimwe mubyo Prof Kambanda avuga:

  1. Igikomangoma William, umwe mubashinzwe imari yo gutegura iriya nama y’ibihugu bivuga icyongereza cyangwa byakoronijwe n’ubwongereza izabera i Kigali uyu mwaka, ngo yaba ari kugorana mu gutanga amafaranga Kagame akeneye yo gutegura iyi nama.

Ngo mucuti wa Kagame, Tony Blair nabo bafatanije mu bucuruzi no kwibana, baba bamaze kubona ko bibeshye ubwo bubakaga amahoteli iyo Kigali ariko ntabo kuyararamo bahagije kuko kugeza ubu bakomeje kuba bacye cyane.

None Tony Blair nawe akaba atangiye guhangayika kubera itinda ryaya mafaranga uyu muryango wa Commonwealth ugomba gutanga ngo iyi nama itegurwe. Tony Blair n’abo bafatanije bakaba barashoye amafaranga menshi mu gufasha Kagame ko iyi nama yabera i Kigali kuburyo bayitezeho byinshi.

  1. Andi mahirwe macye ya Kagame ngo nuko Minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza, Boris Johnson, yaba adakunda Kagame kubera ubwicanyi bwe kandi uyu Borris Johnson yiyiziye neza ubwe. Ikindi birazwi ko uyu Boris Johnson atajya imbizi na Tony Blair kuburyo Kagame atangiye kubona byabindi abanyarwanda bavuze ko “Inshuti y’umwanzi wawe aba ari umwanzi wawe!”

Hakiyongeraho ko na Donald Trump nawe azi neza ubucuti bwa Kagame na Tony Blair kuburyo atabiyumvamo na gato noneho byakubitiraho ko Donald Trump na Boris Johnson bafitanye umubano mwiza ibi bikaba ari ikintu kitazagwa neza Paul Kagame.

Igikomangoma William na Boris Johnson biraboneka ko bagiye kuba gitobya ku manyanga ya Kagame na Tony Blair n’abandi bose bafatanya gusahura u Rwanda na Africa.

  1. Umubano Kagame asigaye afitanye na Qatar ubundi bizwi ko ikorana cyane na Iran ubu isigaye yangana urunuka na USA birashoboka ko byaba bitangiye kugira ingaruka kuri Kagame. Kambanda aremeza ko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyaba cyarahagaritse inkunga cyagombaga guha Perezida Tshisekedi kubera ko Tshisekedi na Kagame bahaye amasoko ikompanyi ikorana bya hafi na Iran gucukura amabuye y’agaciro. Kambanda arangiza yibaza ibibazo bikurikira:

a) Ese umuryango wibumbiyemo ibihugu by’iburayi (EU) waba ufite impungenge ko Qatar-Iran byabona inzira yo kugera kuri iraniyumu (Uranium) ya Congo? Cyane rwose.

b) Ese umuryango wibumbiyemo ibihugu by’iburayi (EU) waba ufite impungenge k’umubano Kagame afitanye na Qatar-Iran kuburyo byaha icyanzu Iran cyo kugera ku mabuye y’agaciro yo muri Congo harimo na iraniyumu ikoreshwa mu gukora ibitwaro bya kirimbuzi? Cyane rwose.

c) Kagame ntabwo yigeze ashyirwa ku rutonde rw’abantu bakomeye ubundi batumirwa muri iyi nama ya Davos ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye kuko ubundi bajyaga bamutumira buri mwaka. Ese ibi byaba bivuga ko ya macuti y’abanyaburayi yari yarashyize imbere Kagame yaba yarashatse kumuha akato? Simbizi.

Yanditse na Prof Charles Kambanda
Ishyirwa mu kinyarwanda na Rugali

Exit mobile version