Site icon Rugali – Amakuru

Ese ibyo Kabarebe avuga kandi yemera sinabyo FPR na Kagame bemera?

James Kabarebe

James Kabarebe uhamagarira urubyiruko ruri mu Rwanda guhiga no gutoteza urugano ruri hanze yu Rwanda yiyibagize ko abantu bari hanze bakemura ibibazo Leta idakemura.

Barishyura amafaranga y’amashuri, barishyura amafaranga yo kwivuza, barabambika, babakorera amakwe n’indi minsi mikuru, barabagaburira bakabafasha no mu mishinga yo kwiteza imbere.

Umugabo ntanga ni Karasira Aimable mubyo avuga ntiyibagirwa gushimira abanyarwanda bari hanze kuko bamufasha gufasha abandi.

Muribuka umwana w’umusore w’i Nyamirambo wari warabyimbye akaguru, Abahagurukiye ku mufasha bagatanga umibitekerezo n’amafaranga ni abari hanze.(Imana imuhe i Ruhuko ridashira)
Uwo mwana w’umusore bamushyira ku mbuga nkoranyambaga ntabwo bamuhariye ubwoko bumwe ngo abe ari bwo bumufasha.
Abanyarwanda bari hanze bahagurukiye rimwe.

Aba bana Kabarebe abwira ubu azi ko batunzwe n’abo abasaba guhiga (ni bene w’abo n’inshutu zabo) igihe we arimo arya igihugu n’iminyago yacyo?
None se bazumvira Kabarebe ubatuma kwiyubikira imbehe?

Ese buriya aka kanya yibagiwe ko yavuze ko ikibazo afite ari uko ari generali ariko agerageza kuvuga ngo yereke abanyarwanda aho bajya, kmbakamwikiriza yamara kugenda bakagumana ibiri mu mitima yabo ntibafate ibyo ababwiye?

Njye mbona abo babyeyi bafite abana batsinda bakaba banafite ubutunzi aho bari mumahanga kandi yarabanyaze bafite ibyo barusha Kabarebe kandi adashobor gutunga n’iyo Imana zaba eshanu zikibumba zikaba umuntu bamurusha urukundo n’umutima mwiza
Bamurusha amahoro kuko bo bararokotse ubwicanyi yateguye akanabukora bakaba babayeho badahiga abantu babayeho batifuza kwica, bararera abanyarwanda babatoza gukunda bakamenya ubwenge.

Umugambi mubisha wa Kabarebe ugomba kuburizwamo n’abashaka kubaho bose.
Iyi jenoside amaze imyaka 30 akora igomba guhagarara n’izindi zose yifuza ntizigomba kubaho.
#Mwiyangire

Vestina Umugwaneza

Exit mobile version