Site icon Rugali – Amakuru

Ese ibyo Col Byabagamba yizeye k’urukiko rw’Ubujurire birashoboka muri ruriya Rwanda rwa Kagame?

Col Byabagamba ngo yizeye ko urukiko rw’Ubujurire rutazamubera nk’urwa Gisirikare.

Col Tom Byabagamba uregwa ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha muri rubanda, uyu munsi yabwiye Urukiko rw’Ubujurire yajuririye ko yizeye ko ruzakorana ubushishozi rukamuhanaguraho ibyaha yahamijwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare.

Col Byabagamba wahoze ayobora umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’igihugu, mu gushyira akadomo ku bujurire bwe, yavuze ko ibyaha aregwa atari ibya gisirikare ndetse ko ari ibintu bisanzwe mu Banyarwanda ku buryo bitari bikwiye kuba ibyaha.

Ati “U Rwanda rurimo abaturage barenga miliyoni 12, ibyaha ndegwa rero ntawe utabifungirwa.”

Yagarutse ku mateka y’ibikorwa bigize ibyaha akurikiranyweho, avuga ko byatangiye muri 2010 ubwo umuvandimwe we David Himbara yahungaga igihugu.

Ati “Mwe mwabibonye muri 2014 ariko ibyange byatangiye kera.”

Col Byabagamba yongeye kunenga uburyo yafashwemo ubwo yafungwaga, avuga ko urugo rwe rwavogerewe n’abasirikare bakaza kumusaka mu gicuku bagatwara Telephone ngendanwa na iPad bye.

Ati “Kuki batarindiriye ngo buke babitware habona cyangwa bwije bari he ko bari kuza gutwara Telephone habona .”

Col Tom Byabagamba yavuze ko uru rubanza rutari rukwiye kubaho ndetse ko ruhesha isura mbi u Rwanda.

Asa nk’ubaza abacamanza ati “Abantu bumva tuburana ibi bintu tukabiburana imyaka irenga itanu batekereza iki koko?”

Col Tom Byabagamba yavuze ko yatewe agahinda no kuba baratwaye Telefone ye kandi yari irimo amashusho y’umubyeyi we yo mu minsi ye ya nyuma.

Ati “Namwe mwarabyawe muzi agaciro k’umubyeyi…”

Umucamanza yabwiye Col Tom Byabagamba ko yatandukiriye atari kuvuga ku bijyanye n’ubujurire bwe amusaba kugaruka ku bikubiye mu kirego ke. Amusubiza agira ati “Ibyo ndi kuvuga byose bifite aho bihuriye n’ubujurire bwange.”

Col Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko buri cyaha yarezwe yagiye akibwirwa hashize igihe, avuga ko nk’icyaha aregwa gukorera i Juba muri Sudan yakimenyeshejwe hashize iminsi 68, ati “Mwibaze na mwe icyo kintu.”

Yagarutse ku cyaha cyo gutunga imbuda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yongeye kuvuga ko gutunga imbunda mu basirikare bakuru ari ibintu bisanzwe, atanga n’ingero z’abandi bari bazitunze.

Ati “Muzabaze Gen Bagabo imbunda twasanze iwe, muzabaze Gen Jacques Nziza imbunda twakuye iwe cyangwa izo twakuye kwa Col Rwahama.”

Yasabye Urukiko rw’Ubujurire kuzasuzumana ubushishozi ubujurire bwe. Ati “Nakwisabira urukiko ko mudakwiye kureka ko umuntu atotezwa cyangwa ngo arengane.”

Col Tom Byabagamba yasabye uru rukiko kutazakora nk’ibyo urukuru rwa Gisirikare rwakoze rumukatira gufungwa imyaka 22.

Ati “Muzagendere ku bimenyetso ntimuzemere ibintu mutabonye. Ibyo kwemera mutabonye ibyo biba mu madini gusa.”

Iburanisha rirakomeje…

Exit mobile version