Brig. Gen. Rutaha yavugiye mu nama ko we n’ingabo akuriye babona inzu zoze z’ubatse mu tujagari hirya no hino muri Kigali ko arizo zikoreshwa mu gucumbira abahungabanya umutekano w’igihugu. Ibi byanteye kwibaza byinshi kuburyo uwasesengura yasanga byerekana imitekerereze ya Kagame n’abasirikari be aba yohereje ku mihanda bitwa ngo barabungabunga umutekano w’abaturage.
Ibi rero biragaragaza nta gushidikanya umugambi mubisha leta ya Kagame ifite wo gusenya aho bazavuga ngo hubatse mu kajagari muri Kigali batware ubutaka bwaba bakene batuye muri Kigali bihishe inyuma ko ayo mazu basenya yihishamo abahungabanya umutekano muri Kigali. Rero abatuye za Gakinjiro, Biryogo, Gitega, Mumena, Gikondo, Muhima n’ahandi ntavuze murarye muri menge.
Iyumvire nawe hasi ibyo Brig. Gen. Rutaha yivugiye. Ese uyu musirikari yibwira ko Kigali izubakwamwo n’abafite amafaranga gusa?
John Tabaro
Rugali