Site icon Rugali – Amakuru

Ese ibuvugwa kuri Abdallah Akishuli byaba ari ukuri cyangwa n’ ikinyoma?

ESE WABESHYA ABANYARWANDA B’IMPUNZI KO URWANYA INKOTANYI UKORANA NA AKISHULI ABDALLAH WARANGIZA UKAGIRA ABAJYANAMA NKA MEDIATRICE NA NDEGEYA JEAN PAUL? Ubusanzwe  Akishuli Abdallah mugihe inkotanyi zarwanaga yari umukada wa FPR, yabaye umusirikali wabo,  igihe kigeze bamwohereza Mayotte mukazi ahageze yakoze uko ashoboye ngo ayobore impunzi akoresheje iterabwoba, Yagiyeho ntawe umutoye. Icyakurikiyeho ni contacts yagiranye n’abanyamakuru Mayotte kuburyo bahoraga basohora abanyarwanda (intellectuels) muri ibyo binyamakuru cyane cyane yibasiye abahoze ari abayobozi ba Kabarondo na Rukara.

Byaje kugera n’aho agira uruhare mu gufungisha captaine Simbikangwa nu wayoboraga commune Kabarondo bakaba bafungiye i Paris.

Akishuli Abdallah ari mu kiraka cya DMI niyo mpamvu mubona Nouvelle Génération ihora muntambara zo kurwanya andi mashyaka kuko Kagame akeneye umuntu umukorera akazi hanze ariwe Habimana Bonaventure umuyobozi wa PPR Imena babonye adashoboye. Kuba Akishuli adafitiwe icyizere n’abanyarwanda b’impunzi benshi ni bimwe mu bishobora gutuma hakoreshwa ubundi buryo bwo gushaka undi muntu wizewe wakoreshwa ariko Akishuli akamubera superviseur. Birenge no wowe ubwirwa

Inkotanyi zihangayikishijwe n’abatavuga rumwe nazo baba hanze kuko abo mu gihugu imbere zibafite mu biganza. Ni muri urwo rwego muzajya mubona hari udushyaka twiyita opposition tuvukira hanze nta bayoboke ariko tukavuza induru kurusha agira abayoboke. Twinshi muri utwo dushyaka tuba tunemerewe kunenga cga gutuka Paul Kagame no kuvuga ibitagenda mu Rwanda kugirango tugirirwe icyizere ariko uko iminsi igenda yicuma tukagenda duhindura imvugo kugera ubwo dusigarans imvugo y’urujijo.

Ese padiri Thomas Nahimana ukorana bya hafi na Akishul Abdallah yagirirwa icyizera n’abanyarwanda b’impunzi ate ? None se padiri Thomas Nahimana azwanya FPR ari muri plateforme imwe (Nouvelle Generation) n’umukozi wayo ate ? Birashoboka kopadiri Thomas na bagenzi be  baba nta gahunda  bafite yo gukorera inkotanyi ariko na none gukorana cyangwa guhabwa amabwiriza n’abakozi b’inkotanyi bari kumwe muri plateforme  sinzi niba byaduha icyizere ko e azakora ibitandukanye n’ibyo inkotanyi zishaka.

Ikindi kintu gitangaje ni abantu bamwe bagaragara impande za padiri Thomas Nahimana, barimo umudamu witwa Mediatrice utuye Rouen  mu Bufaransa akaba ariwe bajyana muri ambassade. Uwo mugore niwe ukorana na Alain Gauthier mugufungisha abanya Kibuye. Undi mugabo wagiye aboneka mu bintu bya Padiri Thomas  ni uwitwa Ndegeya Jean Paul nawe akaba ari umukozi wa ambassade mugutara amakuru.

Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti za padiri Thomas Nahimana muhumuke mumenye abo mukorana abo aribo kugirango ejo mutazakorera umwanzi mwibwira ko mumurwanya.

Niba hari ikimenyetso na kimwe mwaba mufite cyerekana ko Akishuli Abdallah,  uyu mudamu witwa Mediatrice utuye Rouen, Ndengera Jean Paul na Alain Gauthier atari abakozi b’inkotanyi muzakiduhe tugisangize abandi banyarwanda abo aribo. Na none turifuza kumenya ukuntu padiri Thomas Nahimana yakorana n’aba bantu agakora ibikorwa birwanya inkotanyi. Thomas Nahimana aramutse arwanya inkotanyi kandi akorana nazo byaba byitwa kwirwanya.

Ijisho rya Rubanda

Mayotte
http://intabaza.com/?p=2401&lang=en

Exit mobile version