I Gasabo bakomeje gucukura ibyobo byahambwemo abantu. Mu Rwanda mu karere ka Gasabo mu nkengero z’umurwa mukuru Kigali ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bamaze ukwezi bacukura ibyobo rusange byatawemo abantu muri Genocide.
Inzego zihagarariye inyungu z’abacitse ku icumu ziyoboye iki gikorwa ziravuga ko hamaze gutabururwa abantu magana ane n’ubwo ngo icyo gikorwa kigikomeje kuko ngo bakeka ko ibyo byobo byaba byaratawemo ababarirwa mu bihumbi birindwi.
Werekeje ahavugwa ko hari ibyobo byajugunywemo abantu muri Genocide, hari ibirundo by’amatoni y’itaka ryavuye ku mazu yasenywe no mu byobo birimo gucukurwa ahantu hose hakekwa ko hajugunywemo abantu muri icyo gihe.
Mu nzu iri ku ruhande gato, niho bashyira imibiri igizwe n’ibice bito by’umuntu byangiritse by’amagufwa mato, n’imibiri bigoye gutandukanya n’itaka kuko ngo byivanze.
- Mu Rwanda havumbuwe ibyobo rusange bishya bihambwemo ‘abantu bishwe muri jenoside’
- U Rwanda rwibutse jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24
- ONU yahinduye inyito ikoreshwa mu kwibuka jenoside yo mu Rwanda
Abaturage baracukura bakoresha amasuka n’ibitiyo, ariko inzego za leta zazanye ikimashini kinini kibafasha.
Kwimuka…
Abandi nabo baritegura kwimuka bazinga utwabo kuko ngo ahenshi amazu yaba yarubatswe hejuru y’ibyobo byatawemo abantu.
Ariko nubwo baterura, bafite impungenge z’aho berekeza kandi bakavuga ko ngo kubera kudasobanura neza ibyabaye muri icyo gihe hakenewe ubushishozi.
Umwe mu bahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu avuga bamaze kubona abagera kuri 360, ariko ko ngo bigoye kumenya imibare ako kanya kubera ko imibiri yangiritse cyane.
Ubuyobozi buhagarariye inyungu z’abacitse ku icumu buvuga ko hashobora kuba harajugunywe abantu babarirwa mu bihumbi 7000.
Imyambaro gusa ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu ashobora kumenya ko umuntu we yaguye mu gace aka n’aka kuko yo iba itarangirika.
Igikorwa kitoroshye
Iki gikorwa cyo gucukura bashakisha abajugunywe mu byobo gishobora kuzafata igihe ukurikije ingano y’aho inzego zihagarariye abarokotse zikeka ko haba hakirimo indi mibiri.
Ingano y’amazu agomba gusenywa nayo igenda yiyongera.
Ariko umwe mu bayobozi ba komisiyo ishinzwe kurwanya Genocide aherutse kubwira itangazamakuru ko muri abo basenyerwa ngo hazajya hishyurwa gusa uwo basanze nta mibiri yubakiyeho.
Gusa abenshi mu batuye aho bavuga ko atari ba kavukire ko ngo baba barenganye badafashijwe kubona aho bongera kuba kuko ngo batari babizi kandi ko abo baguze nabo bigendeye.