Nkurikiyumukiza Jean De Dieu uzwi nka Bishop Izabayo, afunganywe n’abandi bagabo babiri b’abavugatumwa, nyuma yo gufatwa mu minsi ishize na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, bakurikiranyweho ibyaha byo gutekera imitwe umuturage utuye i Kabuga mu mujyi wa Kigali, bagamije kumushuka bakamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180.
Nkurikiyumukiza Jean De Dieu wiyita Bishop yatawe muri yombi tariki 19 Mata 2017 ari kumwe n’abandi bagabo babiri biyita abapasiteri, bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, ndetse Polisi yamaze kubakorera dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha nk’uko byemejwe na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.
SP Hitayezu ati: “Dosiye twayishyikirije parike, ariko twarayikurikiranye. Ni aba pasiteri babiri n’undi wiyita Bishop, kwanza bose biyita ko ari aba Pasitoro, ariko mu by’ukuri nta matorero cyangwa amadini bahagarariye afatika. Bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, ubwo rero tumaze kubimenya twarabikurikiranye dosiye tuyishyikiriza parike, ubu bari mu maboko ya parike ya Kacyiru, ku rwego rw’ibanze”.
Intandaro yo gutabwa muri yombi kwabo, ni uko tariki 15 Mata 2017 bagiye i Kabuga mu rugo rw’uwitwa Christophe bagiye kumusengera, bamubeshya ko hari ibintu by’amarozi Imana yaberetse muri matela yo mu rugo rwe ndetse basubirayo bamubwira ko hari ibindi Imana yaberetse muri purafo (plafond) kandi ko yabasabye ko bajya kubimujugunyira muri Uganda, bityo bamusaba amafaranga y’u Rwanda 180.000 yo gutega bakajya kubijugunyayo. Nyamara nk’uko banabyiyemerera, ibyo bitaga amarozi ni bo bari babyijyaniyeho bashaka kumurya amafaranga.
Bishop Nkurikiyumukiza Jean De Dieu na bagenzi be bemeye ko batetse imitwe
Uwiyita Bishop Nkurikiyumukiza bakunda kwita Bishop Izabayo, yitangarije uburyo byagenze nkl’uko byumvikana no mu majwi Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kubona. Agira ati: “Njyewe Nkurikiyumukiza Jean De Dieu, ndemeza ko nahemukiye Christophe n’umuryango we, twagiye gusengera mu rugo rwe tugakura ibintu muri matela ari ukumubeshya ari twe twabitwaye. Hari ku itariki 15 z’ukwa Kane 2017, hanyuma tunavuga ko tugiye kubita i Bugande, aduha n’itike y’amafaranga 180.000. Rero ndasaba imbabazi mvuga ko bitazasubira. Uyu munsi tariki 19 twasubiyeyo, njyewe ubwanjye njya muri parafo (Plafond) mvuga ko mbikuyeho ari ibyo twatwaye, ndasaba imbabazi Christophe n’umuryango we. Nari kumwe na Pasiteri Cyriaque n’undi mupasiteri. Njyewe amazina yanjye ni Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu, Imanizabayo niryo bazi cyane. Ndasaba imbabazi mvuga ko bitazongera ukundi kuva uyu munsi sinzi icyabinteye sinzongera ukundi ndashaka gukorera Imana.”
UMVA HANO UKO YIYEMERERA UBUTEKAMUTWE:
Mu iperereza ryakozwe n’Ikinyamakuru Ukwezi.com, twabashije kubona amakuru ashimangira ko uyu Bishop Nkurikiyumukiza bakunda kwita Imanizabayo, yagiye akora n’ibindi bikorwa by’ubutekamutwe i Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Aha i Gihara yahataye umugore n’abana ajya gushaka undi mugore i Kigali, ndetse yahoze asengera mu itorero ry’i Runda ryitwa Umusozi w’Ibyiringiro rya Apotre Mukabadege Liliane, ariko aza kumenya ko atitwara neza aramuhagarika nk’uko yabitangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com.
Apotre Mukabadege Liliane ati: “Mu rusengero iwacu nta Bishop tugira uretse njyewe uri Apotre, ndumva bansengera abanyamakuru banyu nabo bari bahari. Ntabwo nigeze mwimika, ntabwo yigeze aba Bishop iwacu ahubwo ibyo kuba Bishop nabyumvise twaramutenze mu rusengero, nta n’ubwo yigeze aba Pasiteri. Nabyumvise hanze bavuga ngo ni Pasiteri twaramutenze, mbere yazaga gutyo bisanzwe, urabizi itorero ryanjye rirakuze, yarazaga akicara mu rusengero, nyuma nza kumva utuntu tumwe na tumwe tutari twiza kuri we, tuza kumushyira mu gihano nyine turamuhagarika, ariko ntabwo yari Pasiteri nta n’ubwo yari Bishop, iby’ubu Bishop mbyumvise vuba ahangaha ntabwo mbimuziho.”
Abaturage b’i Gihara mu murenge wa Runda baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko uyu Imanizabayo bamuheruka cyera muri aka gace, bakaba icyo bari bazi ari uko yirukanywe mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro azira ko bari bamumenyeho ubuhamya butari bwiza, bakaba baratunguwe no kumva ko asigaye ari Bishop kandi yarasize ahemukiye umugore babyaranye akajya gushaka undi mugore ahandi.
Ukwezi.com