Site icon Rugali – Amakuru

Ese hari uwapfobya Genoside yakorewe abatutsi kurusha Paul Kagame?

Ibintu bibiri mwene Rutagambwa yaraye abeshye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

(A), Bwa mbere mumateka Kagame yaraye asabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barenga ijana ko bamufasha kurwanya abaphobya genoside yakorewe abatutsi, ibi bintu ntituzi impamvu yabisabye mugihe turi hafi kwibuka kunshuro ya 25.

Kagame niwe wambere upfobya genoside yakorewe abatutsi!!!.

Gihamya, bwa mbere mumateka Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) iherutse gutangaza ko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, abaturage n’ibigo bazahurira hamwe inshuro ebyiri zonyine, kandi ko abantu batazongera guhagarika imirimo kubera ibiganiro byo kwibuka bihoraho.

Aya mabwiriza yoguhura inshuro ebyiri gusa yavuyehe yatanzwe nande niba atari Kagame?.

(B), Ikindi mwene Rutagambwa yaraye abeshye, cyumvikanye bwa mbere mumateka y’u Rwanda, Kagame yemeye ko habaho opoziyo mu Rwanda, ese nibyo mu Rwanda haba opoziyo yamashyaka abiri?.

Ayandi mashyaka akoriki akorera nde?.

Dore uko Kagame yaraye abivuze muma gambo ye.

Kagame ati ” mu byiza u Rwanda rwagezeho umwaka ushize, mumatora y’abadepite yatumye amashyaka abiri atavuga rumwe na Leta yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko biri mu murongo w’igihugu wo kutagira n’umwe uhezwa dore ko iyo nteko nshya igaragaramo urubyiruko n’abagore benshi”.

Mwene Rutagambwa arananiwe aritiranya ibintu kandi arahunga inshingano ibaruhwa P5 yamugejejeho, ndetse abo bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda iyo baruhwa barayifite kuko nta perezida n’umwe kwisi utarayibonye.

Banyarwanda nguwo mwene Rutagambwa atangiye gutakambira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda nyamara yaramaze umwaka ayoboye abaperezida ba Afrika hafi 54 hiyongereye n’umwanya mwiza yabonye wo guhagararira Afrika mu manama akomeye none yibutse igihe kimurangiranye.

Imbere haduhishiye byinshi.

RNC France

Exit mobile version