Site icon Rugali – Amakuru

Ese hari icyo Kagame yakwigira kuri Mobutu?

Ese hari icyo Kagame yakwigira kuri Mobutu?

Ntagahora gahanze Kagame nawe ari mu nzira agenda ariko yibaye ari umuntu wigira ku mateka yakagobye kurebera kuri Mobutu nawe warangije nabi cyane. Ntabwo mvuze ko Kagame nawe azarangiza nka Mobutu ariko ubugome bwe n’abantu ahemukira nibyo bizamuzanira akaga. Wenda kubera imbunda atunze abanyarwanda we azagira amahirwe yo kutazabona ingaruka ariko umugore, abana, inshuti n’umuryango we bo bazaryozwa amabi ye.

Hariya kuri Muhazi nahandi hose aryama amenye ko hatazigera haruta i Gbadolite aho Mobutu avuka yari yarubatse umujyi wagatangaza n’inzu iteye ubwoba. Ariko ubu ubonye uburyo hameze nawe warira. Ariko iyo Mobutu avaho neza agashaka umusimbura akajya kwiberayo ubu haba hameze neza yarashoboye kuharamira.

Aya mashusho ya Kagame na Mobutu yatumye nibaza byinshi cyane cyane ku maherezo ya Kagame dore ko Mobutu we yitahiye. Ikigaragara nuko amaraso y’inzirakarengane Kagame yamennye azamukoraho ariko nyuma yaho yiciye Kizito Mihigo umenya nawe yarabonye ko kwica kwe bifite aho birangirira dore ko kuba amahanga nayo yaranze kwemera ibinyoma bye akamusaba ko habaho iperereza ryigenga byatumye nawe abona ko burya atari buno.

Exit mobile version