Reka mpere kuri aya magambo yavuzwe n’abakurambere aho bagize bati: “Ngo ruriye abandi rutakwibagiwe”. Ngenekereje mu Kinyarwanda cyanjye gike bishatse kuvuga ko ntawe uzatura kuri iy’isi nk’urutare. Buri wese azagira igihe cye. Ejo yari Umuhisi Bagaza, ejo wenda ni Kagame cyangwa Jack Nziza, ejobundi ashobora kuba Nyiramongi cyangwa n’undi uwari we wese.
Madame Bagaza Fausta yabuze umufasha we kandi birababaje tukaba twongeye no kumwihanganisha. Ariko nkeka ko yishimiye uburyo leta yu Burundi irongowe na Nyenecubahiro Nkurunziza yahaye umugabo we icyubahiro bakamera ko aherekezwa nk’umukuru w’igihugu watabarutse.
Kandi ibi Fausta Bagaza yabigaragaje ubwo yafataga ijambo agashimira Nkurunziza na leta ye ndetse akanasaba imbabazi abo umugabo we yaba yarahemukiye. Ibi bikaba aribyo gushimirwa kuko abarundi bari babikeneye muri ibi bihe bikomeye Kagame akomeje gushaka gutwika nyakatsi yabo babayemo neza cyane cyane ari nako ashaka gusubiranishamo amoko.
Twizere ko ibyo Fausta Bagaza yavuze bizabera urugero Jeannette na Paul Kagame maze bagasubiza amaso inyuma byaba byiza bakunamura icumu bakareka gukomeza kwica abanyarwanda. Tega amatwi ijambo rya Fausta Bagaza:
Veronique Kanyana
Ruhango