Muri iyi nkuru numvise kw’Ijwi ry’Amerika baravuga ko abanyarwanda basura ingoro z’umurage harimo n’inzu y’ uwahoze ari Perezida wu Rwanda Habyarimana i Kanombe bakiri bacye. Ese umuntu yaba yabuze amafaranga yo kugura ibyo kurya hanyuma akabona ayo kujya gusura ingoro z’umurage? Kuba abanyarwanda badasura izi nzu ndangamurage n’ikindi kimenyetso kigaragaza ko rya terambere ryageze kuri bacye cyane.
Ikindi gitangaje muri iyi nkuru, n’ukuntu leta ya Kagame ifata inzu ya Nyakwigendera Perezida Habyarimana maze ikayigira inzu y’umurage kandi bamutwerera ibyaha atigeze akora. Niba yarakoze amabi kubarusha kuki bataretse ibye byose nkuko ubu mu Budage udashobora kubona inzu Hitileri yabayemo bagize inzu y’umurage abantu basura? Niba atari ugukunda gusa amafaranga iyi nzu ya Habyarimana i Kanombe yinjiza, ngaho se nibongere bubake n’inzu ya Perezda Habyarimana basenye iri ku butaka yavukiyeho i Rambura nayo bagire inzu y’umurage?
Leta ya Kagame rero niyerure maze nkuko yemeye inzu ya Perezida Habyarimana maze bamwere nk’umuntu wabaye umukuru w’igihugu bavuge ibyiza yagejeje ku Rwanda, bidashatse kuvuga ko babishatse batavuga n’ibibi yakoze kuko kugeza ubu ibibi Kagame amaze gukorera abanyarwanda birenze kure ibibi Perezida Habyarimana yakoze. Tega amatwi:
John Rutabingwa
Rusizi