Abagera kuri 30 bafashwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo Kwibuka. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagera kuri 30 bafashwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
ACP Theos Badage, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko aribwo bwa mbere imibare igabanyutse kuri icyo kigero mu myaka 23 ishize, ngo bikaba ari umusaruro w’ingamba zashyizweho zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye na City Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ACP Badage yavuze ko ugeranyije n’indi myaka, ibyaha byagabanyutse ku kigero cya 50 %. Ni ubwa mbere abantu bari munsi ya 30 bafunzwe, amadosiye yabo ni 24 kandi indi myaka yashize hari n’igihe byageraga no ku madosiye 50 no kurenga.”
Mu cyumweru cy’icyunamo na mbere yaho gato, humvikanye amakuru y’inka y’uwacitse ku icumu mu Karere ka Kicukiro yatemwe igakurizamo gupfa, hari abatawe muri yombi mu bice bitandukanye bagiye bavuga amagambo ahembera ingengebitekerezo ya Jenoside , kuri uyu wa Kane hari umubyeyi wo mu Karere ka Kicukiro n’abataramenyekana wishwe na n’ubu iperereza rikaba rigikomeje.
Ibi bikorwa hari abo byateye ubwoba ndetse bamwe bakavuga ko a inzego z’umutekano zaba zadohotse.
ACP Badage yavuze ko ibyo bikorwa bibi bibabaje, ariko icyo bagamije ari ukubirwanya niyo byaba ari bike.
Yagize ati “Ntabwo mbeshya nta nubwo ngamije gushinyagura.Iyo tuvuze ngo byari bimeze neza ntabwo tuba tuyobewe ko hari inzu yari igiye gutwikwa i Rubavu ikazimywa, ntabwo tuyobewe ko hari umuyobozi wacaga intege abitabiriye ibiganiro, ntabwo tuba tuyobewe ko hari inka y’uwacitse ku icumu yatemwe, iyo tubigereranya tuba tugereranya n’igihe cyashize.”
Yakomeje agira ati “Hari amagambo menshi ariko akiri ku kigero cyo hasi…nta wungukiye muri Jenoside kandi ikiyitera ni ingengabitekerezo yayo niyo mpamvu rero itara ry’impuruza ricyaka, niyo yaba isigaranye umuntu umwe.”
Badege yavuze ko bazakomeza kuba maso kandi ashimira abaturage uburyo bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano mu kuwucunga.
Makuruki.rw