Site icon Rugali – Amakuru

Ese Gen Kabarebe ntiyaba yahamije abasirikare Ba RDF icyaha cyo gufata abagore ku ngufu?

https://youtu.be/IuksBHWafEw
Ese aho abasirikare Ba RDF ya Kagame sibo baba bafata abagore ku ngufu kubera imwe mu ntwaro ikomeye cyane yitwa Condom babaha iyo bagiye ku rugamba nkuko byemejwe na Gen Kabarebe, Minisitiri ushinzwe ingabo?
Ibi uwabivuga nta mashusho cyangwa amajwi ya Gen Kabarebe afite wagirango turasebanya. None ko tuzi ko hari abagore batagira ingano muri RDC (Congo) bafashwe ku ngufu, uwavuga ko iyi ntwaro ikomeye ya Condom aba RDFs bahabwa ari ikimenyetso simusiga kibashinja mu gufata ku ngufu aba aba bagore yaba yibeshye?
Njye nubwa mbere nakumva aho umu Minisitiri w’ingabo yigamba ko aha abasirikare be Condoms ko kandi ko igihugu cye gifata Condoms nk’intwaro kirimbuzi! Twizere ko Gen Kabarebe yakoresheje neza iyi ntwaro akiri umusirikari muto kandi ko yibuka no kuyikoresha iyo agiye ku rugamba rwaho ikoreshwa!
Eric Kamali
Le Havre, France
 

Exit mobile version