Kagame hari aho yavuze ati nta njiji mbi nkiyize. Umugabo witwa Gasana Anastase ngo ni Docteur ariko mbonye ibyo yanditse mbona ari byiza ko mbisangiza abasomyi. Dr Gasana Anastase aravuga ati:
“Nagiye muri gouvernement de coalition ndobanuwe n’ishyaka nari ndimo rya MDR, ntabwo nari appointee wa Habyarimana na MRND ye.Hari taliki ya 17/7/1993.Nyuma y’ibyumweru 2 taliki ya 3/8/1993 nibwo les auteurs du coup d’Etat sanglant du 5/71973 aribo General Habyarimana na Col Kanyaregwe basinye amasezerano ya Arusha, Habyarimana ku ruhande rw’URwanda na Kanyarengwe ku ruhande rwa Fpr, ari nabyo byabaye umusaruro wa coup d’Etat yabo.Aboutissement ya coup d’Etat yabo yabaye iyo kuko ariho bombi baganishije igihugu bari bamaze imyaka 22 bayobora bakoresha military dictatorship.Ubutegetsi bwabo bwari similar ku bwa Kagame kuko bwose ari military dictatorship”
Ikibazo nabaza uyu mugabo ni iki gikurikira: Ese bwana Gasana uri impunzi cyangwa wibereye muri tourisme? Uramutse uri impunzi se waba warahunze iki kandi ubutegetsi bwa Kagame ari kimwe n’ubwa Habyarimana aho wize ukaminuza ukigisha muri University ndetse ukanajya muri gouvernement? kuki washinze ishyaka hanze y’igihugu kandi ku bwa habyarimana wari muri opposition uri mu gihugu? Bwana Gasana hari byinshi nakubaza ariko reka ndeke n’abandi babone ibyo bakubaza
Paulin Kamana