Site icon Rugali – Amakuru

Ese FPR yaba yarayobotse umurongo wa MRND ntiyatubwira?

MRND:- Perezida Habyarimana narambe?
Abaturage: Narambe nasugire , nasagambe,turamushyigikiye, ntituzamuteguha ,tuzamutora ijana ku ijana! Amashyiii ngo kacikaciii!
MRND:Intego za MRND ni izihe?
Abaturage: Ubumwe Amahoro n’Amajyambere!
FPR Inkotanyi: – Hari undi muntu wayobora uRwanda?
Abaturage: Ntawe ntawe Perezida Kagame nakomeze atuyobore niwe wenyine ushoboye niwe wenyine ushoboye! Ahooooo! Amashyi ngo kacikaciii!

FPR Inkotanyi : Kuki mushaka ko akomeza kuyobora?
Abaturage: Yunze abanyarwanda yazanye iterambere n’ umutekano ntidushaka ko byahagarara niyo mpamvu tumukomeyeho ni intore izirushintambwe! Ahoooo!!!!

Hahaha! Ibi njye ndi muto nabyumvaga mu byitwaga animation no mu nama zose zahuzaga abayobozi n’abaturage, ubu ndi mukuru byumva bivugwa mu byitwa Itorero nahabaye inama hose zihuza abayobozi n’abaturage ndetse no mu birori bitandukanye!

Nonese izi ngoma ibyiri zose ukuri k’umuturage ni ukuhe ko hose avuga bimwe! Nonese aho ukuri kuvugwa cyangwa kwavugwaga muri animation, mu nama no mu birori niko kuri koko ?Niba ariko kuri koko ubwo izi ngoma zombi zishobora kuba zidatandukanye zose ari nziza cg zari nziza ku muturage? Niba zidatandukanye kandi zombi abaturage bakaba barazimbwiraga cg barazivugishwagaho bimwe bisobanuye ko abaturage bacu bagisonzeye kubona leta yakwemera kumva ukuri kubari ku mutima kutari ugusohoka ku munwa gusa ngo hato batikururira akaga?

Sinkunda kwiharira ijambo bantu mwabonye izi ngoma ebyiri ,nimpumpe ibitekerezo byanyu, nonese tuvuge ko mu gihe ukuri kutemerewe kuvugwa abaturage bahitamo ibya wa mugani uvuga ko Iryarya ihimwa n’iryamirizi? Cyangwa ni byabindi bavuga ko” uko zitambye ariko zitambirwa”?

Bibaye bitya rero urugendo rwaba rukiri rurerure pee ndetse n’ingorane rugeretse ku batabasha uyu mukino wo “Kuruma uhuha”

Boniface Twagiramana

Exit mobile version