EVODE UWIZEYIMANA YABA YAGERAGEJE GUTOROKA? INZEGO Z’UBUTASI ZAGIYE KUMUSHAKIRA IWABO KU IVUKO. Kuwa gatatu taliki 12 Gashyantare inzego z’ubutasi za Kagame zagiye mu rugo rw’umusaza NYAGAHIGI Inosenti na NYIRAMANA Konsolata, ababyeyi ba Minisitiri Evode Uwizeyimana, ruri mu Mudugudu wa Gihinga, Akagari ka Ntenyo, Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, babwira umusaza ko ari abashinzwe umutekano ko baje kuhashakira umuhungu we, Evode Uwizeyimana kuko bamuburiye irengero.
Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryikuriye kuri uwo musaza, aravuga ko abo bantu yabasubije ko, koko Evode Uwizeyimana yahageze koko aje kumusura ariko aza kongera kugenda. Umusaza amaze kubabwira atyo bakomeje kuzenguruka aho mu Mudugudu wa Gihinga babaza abahisi n’abagenzi ibya Evode.
Umwe muri abo banetsi (mu ikoti n’amadarubindi y’umukara). Aha yari mu gasantere ka Ntenyo!
Abo banetsi bari bambaye imyenda ya gisivili kandi nta modoka y’akazi bazanye, babwiye umusaza Nyagahigi ko agomba guhumura agashyira umutima hamwe ko niyongera no kubona umuhungu we ngo agomba kumuhumuriza ngo kuko umwanya yari arimo ntawundi wabasha kuwujyamo, ko rwose ibyabaye nibimara gutuza azongera akawusubiramo!
Mu gihe izo maneko zariho zijagajaga umudugudu Evode Uwizeyimana avukamo, ziyobagiza zinashimuza umusaza umubyara ndetse n’abaturanyi be, nibwo Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente abinyujije ku rukuta rwe rwa tweeter, yatangaje ko Kagame yemeye ubwegure bw’abanyamabanga ba leta Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi.
Vuba na bwangu kuri uyu wa 13 Gashyantare, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, bwahise rutangaza ko bwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ya Evode Uwizeyimana bumurega guhohotera umugore, mugihe ngo Dr Isaac Munyakazi we rugikomeje iperereza.
Abaturage batuye umudugudu wa Gihinga basigaye bahwihwisa ko Evode Uwizeyimana ashobora kuba yacitse, ariko kandi bakibaza ukuntu abaje kwibarisha barikugenda bavuga ngo yari umuhanga ni muhumure azasubira mu mwanya we! Iryo kinamico ryayobeye benshi.
Ijisho ry’Abaryankuna riracyagenzura aya makuru ngo rimenye ko koko niba Evode Uwizeyimana yaba nawe yaba yaragerageje gutoroka nk’uko bivugwa k’umuhanzi Kizito Mihigo. Amakuru tuzamenya tuzayabatangariza bidatinze!
Emmanuel NYEMAZI
Intara y’Amajyepfo.