Abesekuru bavuze ko “Ubura icyo unenga inka maze uti dore icyo gicebe cyayo” ntaho babeshye. Hari ababyutse bandika bitotomba ngo amazu y’ ibinyamakuru bikomeye nka (AFP, Reuters, the associated press, belga…) ntabwo byigeze bivuga inkuru ya guverinoma ikorera hanze kandi iyobowe na Perezida Padiri Nahimana bigeze bavuga. Njye nkibaza nti ko twipakuruye abakoloni kuki tutipakuruye n’ibyabo tudakunze?
Nkubu dore iki kinyamakuru cyandika mu giswahili cyanditse ibya guverinoma iyobowe na Perezida Padiri Nahimana ariko sinzi niba Emmanuel Neretse azasubira inyuma maze ngo atubwire ko BBC ndetse na Zanzibar24 banditse iyi nkuru. Kandi igihe kirahari n’ibindi binyamkuru bizabyandika ndetse nandi maradiyo cyangwa televiziyo bizabivuga.
http://zanzibar24.co.tz/2017/02/21/kiongozi-wa-upinzani-rwanda-atangaza-serikali-mbadala-nje-ya-nchi/
John Tabaro