Site icon Rugali – Amakuru

Ese Dr Sezibera yibagiwe abacu yiciye m’ubuvumo?

Urwiri rw’urwango ntirushira ikuzimu – Dr Sezibera aburira abakiboshywe n’amateka. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Dr Sezibera Richard, yasabye ko buri Munyarwanda yibohora amateka mabi yanyuzemo, bikamufasha gutera imbere no kubaka igihugu. Ubwo yari mu kiganiro mu ihuriro rya 11 rya Unity Club kuri uyu wa Gatanu, Dr Sezibera yagaragaje ko mu kwibohora umuzigo w’amateka mabi, gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ari intwaro ikomeye.

Minisitiri Dr Sezibera yari kumwe na Uwacu Julienne na Minitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro cyiswe “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko”. Cyayobowe na Dr Nsanzabaganwa Monique.

Yagize ati “Kugira ngo Ndi Umunyarwanda itubere icyomoro koko tugomba kwemera ko twakomeretse tukabivuga, tukabiganira.”

Yifashishije umugani, yagize ati “Urwiri rw’urwango ntirushira ikuzimu”, asaba ko umuntu agomba kwemera ibyamubayeho, akabihuza n’igihugu cye cyiza afite.

Ati “Iyo utiyunze n’amateka yawe, ugakomeza muri rwa rwango, urwo rwiri nturumaremo, biba ikibazo gikomeye.”

Nk’umuganga, Dr Sezibera yavuze iyo umuntu atavuze ikibi cyamubayeho bimugiraho ingaruka zikomeye kuko biba byarageze mu gice cy’ubwonko cyitwa “hypo compass”.

Igiteye inkeke ni uko n’utarasezerera urwo rwango, Dr Sezibera asanga ruba n’umurage ku bamukomokaho. Ibyo akaba ari nabyo asanga biri mu rubyiruko ruri mu muryango ‘Jambo News’ ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse abari mu mahanga, yanavuze ko ‘hari abantu hanze aha, yenda natwe baturimo batariyunga n’ayo mateka”.

Yavuze ko urubyiruko rufite amahitamo yo kugira ‘umujinya mwiza’ wo kuzaraga umurage mwiza abazabakomokaho.

Yongeyeho ko uwaba yifitemo u Rwanda rw’amacakubiri, amaganya n’agahinda, ntabashe kuyoborwa na Ndi Umunyarwanda, bimugiraho ingaruka.

Ati “U Rwanda ruturimo rwo ni uruhe Rwanda nk’abayobozi twese… Kubera ko na none iyo udahuje u Rwanda rukurimo n’u Rwanda urimo, bya bikomere ntabwo bikira rwose.”

Minitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, we yagaragaje ko Ndi Umunyarwanda irenze ibyo abantu batekereza ko ari ukuvuga ku mateka y’ibibazo by’Abahutu n’Abatutsi.

Yanagaragaje ko kuri ubu hari umuzigo uremereye igihugu gifite mu muryango, wugarijwe n’urubyiruko ruri kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’amakimbirane mu miryango ari gufata intera ndende.

Yifashishije ibipimo by’uko Abanyarwanda babona ubucucike bw’amakimbirane ari mu miryango aho batuye.

Ati “Mu turere twose tw’igihugu, biri hejuru ya 50% …mu ijambo rimwe ni ukuvuga ngo turafitwe.”

Yasobanuye ko amakimbirane avugwa ko akabije haba hajemo kurwana.

Yanavuze ko 43% by’Abanyarwanda bavuga ko gutana kw’abashakanye ari ikibazo gikaze, kuri ibyo hakiyongeraho urubyiruko runywa ibiyobybwenge.

Prof Shyaka asaba ko imbaraga zashyizwe muri Ndi Umunyarwanda, zishorwa no mu kubaka umuryango, umwana avukiramo agakuriramo.

Uwacu Julienne we ubutumwa bwe kuri Ndi Umunyarwanda no kubaka umuryango, bukubiye mu migani nyarwanda yagiye yifashisha. Irimo, ugira uti ‘Umuryango utazimuye urazima’; Uburere buruta ubuvuke’.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Dr Sezibera Richard mu kiganiro kuri Ndi Umunyarwanda

 

Minitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yagaragaje ko kuri ubu ibibazo mu muryango biteye inkeke kandi ko hakenewe ubufatanye mu kubivura

 

Uwacu Julienne yasabye buri wese gufata umwana wese nk’uwe mu kubaka u Rwanda

 

Exit mobile version