Site icon Rugali – Amakuru

Ese DMI yaba yaribagiwe kubwira umukozi wayo Cyiza Davidson wa Rushyashya ko Mpayimana Phillippe ari mugenzi we utahutse?

Philippe Mpayimana ni umwe mubanyarwanda bamaze kwemeza ko bashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda hashize iminsi mike ageze mu Rwanda gutangira gahunda zo kwiyandikisha kugira ngo aziyamamarize kuyobora igihugu.

Kuza kwiyamamaza ubwabyo si ikibazo ndetse si n’ igitangaza kuko ni uburenganzira bwe busesuye igihe cyose yujuje ibisabwa n’itegekonshinga ,Philippe Mpayimana, ubusanzwe avuga ko aba mu Bufaransa, akagenda kenshi mugihugu cy’u Rwanda.

Kuri ubu Mpayimana amaze gutangaza ko na we aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Kanama 2017.

Mpayimana ni muntu ki ?

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. Yize amashuri yisumbuye i Save, yiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mpayimana yabaye muri Congo 1996-97,akaba yarakoreye Radio Agatashya ya koreraga i Bukavu no mu nkampi z’ impunzi z’Abahutu bari bahungiye muri Congo. Aho yavuye ajya muri Camerouni mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Mpayimana yanditse Igitabo k’ubuyobozi bushya bw’u Rwanda

Aha Mpayimana yanditse iki gitabo ari mu Bufaransa yerekana ukuntu ngo hari abanyarwanda bahunga ngo baticwa n’ubutegetsi bwa gisilikare buyobowe na APR.

Ikindi avuga muri icyo gitabo ngo ” Abahutu bakomeje guhigwa mu gihugu cya congo kandi abenshi muribo hashize imyaka 2, habaye jenoside 1994, yakozwe n’ubutegetsi bwa habyarimana ati : Abahutu bakomeza kwicwa baba abakoze jenoside n’abatayikoze, abapfa bose harimo abakuze, abana n’abantu bakuze cyane.kandi abo bose bicwa na Paul Kagame yahoze ari visi perezida ubu akaba ariwe perezida “. Ushishoje neza izi nyandiko za Mpayimana usanga zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ashinja umukuru w’igihugu n’ ingabo zayihagaritse kwica abanyarwanda muri Congo no mu Rwanda.

Mpayimana afite Kampani mu Rwanda yitwa “Ishya ni ihirwe “ltd,yakunze kubona amasoko mu Rwanda mu buryo budasobanutse , muri iyi Kampani ye akoresha abantu batazwi kandi bakorana na bamwe mu bayobozi bari mu Rwanda.


Cyiza Davidson na Mpayimana Phillippe

Mpayimana abeshya ko aba mu Bufaransa nyamara akunze kuza mu Rwanda gupiganirwa amasoko ya Leta, kuko no mukwezi kwa 12/2016 yari mu Rwanda aho yarimo gushaka abanyamakuru ngo amurike icyo gitabo ke akaba afite bamwe mu banyamakuru yifashisha mu gukwiza bene ibi bihuha.

Mpayimana n’umuryango we

Cyiza Davidson

http://rushyashya.net/spip.php?page=m_article&id_article=7739

Exit mobile version