Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Muhanga hasanzwe umurambo w’umukobwa wishwe umurambo we uhita utwikwa , na n’ubu akaba ataramenyekana uwo ariwe n’aho aturuka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo umuntu wigenderaga yabonye uwo murambo asanga yishwe atewe icyuma mu mutwe nyuma umurambo uratwikwa.
Umuyobozi wungirije w’akaarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Fortuné MUKAGATANA yabwiye Makuruki ko kugeza ubu bataramenye ikishe uwo mukobwa.
Ati :”Ntabwo nzi icyamwishe. Basanze umurambo wanatwitswe mu murenge wa Muhanga, basanga bimeze gutyo, umuntu wamubonye aratabaza nuko iperereza riratangira.”
Mukagatana yavuze ko uwo mukobwa imyirondoro ye itaramenyakana, icyakora ngo polisi yatangiye iperereza ku rupfu rwe.
Source: Makuruki.rw