Site icon Rugali – Amakuru

Ese DMI ya Kagame yaba ariyo yahamagaye kuri The Mirror Hotel bakabategeka guha Mpayimana icyumba cyo kubonana n’abanyamakuru?

Mpayimana wari wangiwe na The Miror Hotel kuhakorera ikiganiro n’abanyamakuru yaje kwemererwa, yatangiye ikiganiro yitandukanya n’ibitekerezo bye biri mugitabo yanditse umwaka ushize ” ‘RWANA, REGARD DAVENIR’ Rwandan refugees between the hammer and the anvil” , aho Philippe yavuze ko Inkotanyi zikimara kubona ko benewabo b’abatutsi bakorewe genocide, zakurikiranye abahutu muri zaire ziyobowe na “General Kagame” zirabica.

Yanabajijwe n’abanyamakuru niba ibi bitekerezo bye bisenya aribyo ashaka guha abanyarwanda maze Philippe avuga ko atari ibye ko kandi ibihe byahindutse !

Abaraho bakubiswe n’inkuba bumva umukandida Perezida yiyambura ibitekerezo bye we ubwe yiyandikiye mu gitabo cye.

Cyakoze aremerewe n’iki kibazo yaje kwemera ko hari ingabo z’abanyarwanda zinjiye muri Congo aho we n’impunzi z’abahutu bari barahungiye mu mashyamba ya congo, ariko avuga ko ibyo barimo byari bisobanutse, kuko hari umugambi wo gutera Igihugu wacurirwaga muri izo nkambi z’Impunzi muri Congo.

Uko kujijisha no kwivuguruza kwateye benshi mu banyamakuru kwibaza niba koko uyu mukandida atagamije kujijisha rubanda ngo rumujye inyuma narangiza arurohe murwobo.

Cyane ko hari amakuru avuga ko yatumwe n’abafaransa ngo aze gutata niba ubutegetsi buriho budahohotera koko abanyapolitiki abatavuga rumwe nabwo, ibyo twakitwa gutera ibuye mu gihuru.

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Cyiza D.

http://rushyashya.net/spip.php?page=m_article&id_article=7756

Exit mobile version