Yanabajijwe n’abanyamakuru niba ibi bitekerezo bye bisenya aribyo ashaka guha abanyarwanda maze Philippe avuga ko atari ibye ko kandi ibihe byahindutse !
Abaraho bakubiswe n’inkuba bumva umukandida Perezida yiyambura ibitekerezo bye we ubwe yiyandikiye mu gitabo cye.
Cyakoze aremerewe n’iki kibazo yaje kwemera ko hari ingabo z’abanyarwanda zinjiye muri Congo aho we n’impunzi z’abahutu bari barahungiye mu mashyamba ya congo, ariko avuga ko ibyo barimo byari bisobanutse, kuko hari umugambi wo gutera Igihugu wacurirwaga muri izo nkambi z’Impunzi muri Congo.
Uko kujijisha no kwivuguruza kwateye benshi mu banyamakuru kwibaza niba koko uyu mukandida atagamije kujijisha rubanda ngo rumujye inyuma narangiza arurohe murwobo.
Cyane ko hari amakuru avuga ko yatumwe n’abafaransa ngo aze gutata niba ubutegetsi buriho budahohotera koko abanyapolitiki abatavuga rumwe nabwo, ibyo twakitwa gutera ibuye mu gihuru.
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro
Cyiza D.
http://rushyashya.net/spip.php?page=m_article&id_article=7756