Site icon Rugali – Amakuru

Ese De Gaule Nzamwita wa FERWAFA ari kwigura? Ni gute abahungu ba Kagame Ian na Brian bashyirwa mu Mavubi?

Ikipe y’u Rwanda irimo abahungu ba Perezida Kagame yanganyije na Maroc – Amafoto
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2016, nibwo habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 n’ikipe y’igihugu cya Maroc, mu ikipe y’u Rwanda hakaba hari harimo abahungu babiri ba Perezida Paul Kagame.
image
Uyu mukino wabaye mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wabereye kuri Sitade Amahoro iri i Remera mu mujyi wa Kigali, urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20

Mu bakinnyi bakiniye u Rwanda, hari harimo Brian Kagame na Ian Kagame, abahungu ba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame. Ian Kagame yabanje mu kibuga aza gusimburwa na Park Udahemuka ku munota wa 27, mu gihe Brian Kagame yabanje ku ntebe y’abasimbura, aza kujyamo ku munota wa 74 w’umukino asimbuye Djabel Manishimwe.

Umuhererezi mu muryango wa Perezida Kagame ari mu bakiniye u Rwanda

Igitego cy’u Rwanda nicyo cyabanje kwinjira ku munota wa mbere w’umukino gitsinzwe na Blaise Itangishaka, ariko kiza kwishyurwa na Maroc ku munota wa 43 gitsinzwe n’uwitwa Hicham Boussoufiane. Uyu mukino kandi warebwe na Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame, na Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida.

Aha bari kumwe na Perezida wa FERWAFA na Minisitiri w’Umuco na Siporo

Source: Ukwezi.com

Exit mobile version