Angle Kagame ni umukobwa wa Perezida Kagame uyoboye u Rwanda mu buryo bw’igitugu kidashobora kubonerwa izina cyangwa ikindi wakigereranya nacyo. Uretse kuba umukobwa wa Perezida Kagame gusa ni nawe mukobwa afite rukumbi.
Benshi mu bazi neza iby’umuryango wa Perezida Kagame bahamya badashidikanya ko Ange Kagame ari umwe mu bantu bake ku isi bashobora kuvuguruza Se (wenda bitari mu ruhame) cyangwa akamuha igitekerezo uko abyumva adaciye ku ruhande cyangwa ngo atinye ko ari bwicwe, ari bukubitwe, ari bufungwe cyangwa ari bwirukanwe ku mwanya runaka afite, kuko kugira inama Kagame hari benshi bamutinya badatinyuka kumubwiza ukuri ahubwo ikiba ni uko Kagame avuga abitwa ngo baramusubije bakamera nka za nyiramubande zisubiramo gusa ibyo yavuze!
Amakuru The Rwandan ubu ifite ni uko Ange Kagame ubu yahawe umwanya mu biro bya Se akaba ashinzwe ibijyanye n’itumanaho cyane cyane ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook ubu akaba akorana hafi n’ikipe isanzwe ikora akazi ko kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga iyo kipi ikaba ikorera mu igorofa ya RDB (Rwanda Development Board).
Abakurikira Perezida Kagame kuri twitter bajye bamenya gutandukanya igihe Perezida Kagame yanditse ubwe (haba harimo agasuzuguro, ibitutsi no kwishongora) mu gihe iyo ari Ange wanditse mu izina rya se akenshi buri wese ashobora kubona itandukaniro n’ibyo se aba yanditse. Ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko Perezida Kagame agira za twitter nyinshi ku buryo rimwe na rimwe yibaza akanisubiza cyangwa akiyogeza, akitaka n’ibindi!
Benshi bahamya ko kuri ubu Ange Kagame afite ijambo rikomeye mu Rwanda ndetse kurusha musaza we Ivan Cyomoro udakunze kugaragara. Hari abemeza ko Perezida Kagame afitiye icyizere umukobwa we Ange kurusha ndetse na nyina Jeannette. Ibi bigaragazwa n’ingendo z’urudaca uyu mwangavu akorana na se mu gihe nyina Jeannette aba yasigaye mu rwa Gasabo.
Hari benshi mu busesenguzi bibaza impamvu Jeannette Kagame asa nk’uwakomanyirijwe n’umugabo we mu rwego rwo kujyana nawe mu ngendo zo mu mahanga cyane cyane muri Amerika.
Bamwe bahamya ko bitameze neza mu rugo ndetse ko Perezida Kagame yaba afite ihabara muri Amerika dore ko nta kwezi gushira adakandagiye muri icyo gihugu, hari abandi basanga ariko hashobora kuba hari ikindi kihishe inyuma y’izo ngendo gishobora kuba ari nko kujya kureba umuganga w’indwara runaka idapfa kuvurwa n’ubonetse wese cyangwa guterwa imiti yongera imbaraga (dore ko Dr Gasakure wari ushinzwe ako kazi bamucishije mu ryoya).
Abakabya bo bavuga ko mu byo yategetswe harimo kwitabira kenshi imihango y’imiryango igengwa n’ibinyabubasha by’ikuzimu nka Illuminati iyo hakurya y’amazi.
Abahanga mu by’umutekano bo bemeza ko Perezida Kagame atinya mu Rwanda agahitamo kwibera mu kirere nk’inyoni (mu ndege) cyangwa mu mahanga aho aba yizeye umutekano kurusha mu Rwanda dore ko ntacyo ahomba kuko uko indege ye ihagurutse imujyanye cyangwa imutegereje ku kibuga aba yinjiza amadolari atagira ingano.
Tugarutse kuri Ange Kagame twavuga ko kwinjizwa mu biro cya Se bisa nk’ibica amarenga ko ashobora guhabwa umwanya ukomeye mu minsi iri imbere mu gihe yaba amaze kumenyera itekinika no kugira ubunararibonye muri politiki byaba y”imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga. Abanyarwanda bamwe babona Ange ahise aho agenda hose mu Rwanda bahamya ko arinzwe cyane kurusha nyina!
Ikidashidikanywaho ni uko Perezida Kagame arimo gusa nk’ushaka kumenyereza abanyarwanda n’abanyamahanga kubona umukobwa we kenshi ku buryo igihe azaba ahawe umwanya runaka w’ubuyobozi nta gitangaza kizaba kirimo.
Tugarutse kuri Jeannette Nyiramongi bigaragare ko uretse kutagirirwa ikizere ijana kw’ijana n’umugabo we, icyaba gituma adashyirwa imbere cyane nk’uko birimo gukorerwa umukobwa we bishobora kuba byaba biterwa n’ubuzima bwa Jeannette bwo mu myaka yashize yaba ari iya vuba aha cya iya kera aho yaba yararungurutswe na benshi cyangwa akishora mu bikorwa bibi byatumye yangwa urunuka na benshi ndetse harimo n’abari ibikomerezwa muri FPR cyangwa mu butegetsi bw’umugabo we ku buryo bishobora kumubera inzitizi ikomeye mu gushaka gushyirwa imbere muri politiki y’u Rwanda ku mugaragaro.
Ariko ntawabura no kuvuga ko Jeannette aba anahugiye mu bikorwa bitandukanye birimo Imbuto Fondation, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli n’inganda z’icyayi yaragije umusumba Egide Gatera tutibagiwe itekinika ribera muri Ministeri y’ubuzima aho Jeannette na Agnès Binagwaho babonye aho bakura agatubutse bitwaje imishinga yo kurwanya SIDA tutibagiwe no kurwanya Malariya bya nyirarureshwa bagura inzitiramibu zitarimo umuti ubu abanyarwandwa bakaba bagiye gutsembwa na Malaria.
Tugarutse ku mutwe w’iyi nkuru ugira uti: Ange Kagame abishatse yaba amakiriro y’abanyarwanda? Ese koko uyu mwangavu abishyizemo ubushake ntacyo yamarira abanyarwanda nawe atiretse?
Nta maraso arivurugutamo nka Se na Nyina dore ko hari amafuti menshi akorwa mu rwego rwo kwirinda kuzaryozwa ayo maraso, ndetse Ange ntabwo yaciye mu buzima bubi ngo acuruza amagi cyangwa acuruze mu kabari mbese yavukiye anakurira mu bintu, ni umwe mu bantu bake bashobora kubwiza Kagame ukuri ntabizire.
Ese ni iki kimubuza guhanura se ngo amurinde kuzapfa nk’urwa Saddam Hussein, Kadhafi n’abandi?
Ese uyu mwana w’umukobwa ntabwo yabonye akaga abana ba Kadhafi na Saddam babayemo ndetse n’ubu bakirimo?
Byagiye bigaragara kenshi mu mateka y’isi ko abana cyangwa abandi bantu bizewe n’abanyagitugu bafasha kuba abo banyagitugu bava ku izima bakagana inzira yo koroshya ingoyi no kugerageza gushyira mu gaciro dore ko benshi mu baba iruhande rw’abanyagitugu baba babatinya batabakunze bakoreshwa n’inda zabo cyangwa ubwoba.
Urugero ntabwo ruri kure benshi mwiboneye ukuntu abitwa ngo n’abayobozi bari bameze nk’inkoko zanyagiwe babuze aho bakwirwa igihe Kagame yababazaga impamvu bakora ingendo nyinshi hano hirya Arusha hakabura umusubiza cyangwa umubaza nawe icyo aba agiye gukora iyo bigwa iyo za Amerika. Ariko burya Ange we yashoboraga (wenda bitari mu ruhame) kubimubaza kuko Se ntacyo yamutwara.
Uwavuga ko Perezida Kagame afite abamugira inama bamuroha cyangwa bikiriza ibyo avuze gusa ntabwo yaba yibeshye, none se nk’uwamugiriye inama yo gushyira urubanza rwa Rusagara na Byabagamba mu ruhame hari aho yamuhishe? Uwamugiriye inama yo gutuka abaministre ngo bajya mu ngendo nyinshi mu mahanga kandi ntawamuhiga aho ntiyari agamije gutuma Kagame yikoza isoni ? Uwamugiriye inama yo kujya i Burundi we yaramuhamije!
Amakosa ubutegetsi bwa Kagame burimo gukora iyo umuntu ayitegereje asanga bisa nk’aho mu butegetsi bwe imbere harimo abantu basa nk’abafite umugambi wo kwihutisha ihirima ry’ubutegetsi bwe aho bamugira inama mbi cyangwa bakamureka agahuzagurika ameze nk’umusinzi urimo kudandabirana.
Wagira ngo Kagame guhuzagurika no kudandabirana mu magambo ni ibintu bye! Umuntu yakumva gute ukuntu i Boston, Perezida Kagame yavuze uko ahora mu mahanga ngo yagiye guhahira abanyarwanda haba hatarashira ukwezi mu mwiherero wa 13 i Gabiro agatuka abaministre ngo bahora hanze. Ese yagaye ko bo badahaha ngo baronke? We se iyo yagiye kureba umukino wa Basketball i Toronto inyungu y’abanyarwanda irimo ni iyihe? Aho Ministre Busingye ntiyaba azira urubanza rwa Madame Victoire Ingabire rwatumye Leta y’u Rwanda iyabangira ingata ikikura mu Rukiko Nyafurika kibuno mpa amaguru?
Rero Perezida Kagame akeneye abamugira inama bamukunda, bamubwira babikuye ku mutima badafite ubwoba kwo gupfa, gufungwa cyangwa kubikirwa imbehe..
Uyu mwana w’umukobwa yagombye kwirinda kuzaba igikoresho cya Se mu karangaza abashaka kurangarira itoto rye ahubwo agahaguruka agatabara Se na Nyina n’umuryango we bakareba ko bakwikura mu rwobo barimo dore ko aho bigeze ari Se ari na Nyina aho kurira bashaka kuva muri urwo rwobo ahubwo bakomeje gucukura bagana hasi ku buryo uko iminsi igenda kuzava muri urwo rwobo bicukuriye bizaba bitagishoboka.
Marc Matabaro
http://www.therwandan.com/ki/ange-kagame-abishatse-yaba-amakiriro-yabaryango-we/