Maze kumva ibyo Boniface Twagirimana yabwiye BBC nasetse njya kubutaka kubera ko harimo kubeshya no kwivuguruza. Mbere na mbere nashakaga kwibutsa Boniface Twagirimana ko ntawe arusha gukunda Victoire Ingabire ko kandi Ingabire atakiri Perezida wa FDU Inkingi gusa ahubwo yabaye urumuri rw’abanyarwanda bashaka impinduka mu Rwanda mu mahoro. Ni muri urwo rwego hari benshi dukoresha izina rye nta ruhusa dusabye kandi amafaranga yacu dutanga ngo mushobore kumugemurira ntabwo tuyatanga kubera mwebwe ahubwo tuyatanga kubera ubutwari Ingabire yatweretse n’urukundo tumukunda.
Niyo mpamvu hari ibikorwa byinshi byitiriwe Ingabire byavutse nyuma yuko afunzwe kandi ibyinshi ababishinze nta ruhusa bagobye kwaka haba kuri Ingabire, umuryango we cyangwa ishyaka rye FDU Inkingi. Niyo mpamvu hariho amashyirahamwe nka Fondation Victoire pour la paix itagize aho ihurira n’ishyaka ryacu FDU Inkingi kandi nkeka ko nta ruhusa bari bakeneye kugirango bashyireho iyi fondation. Ubu rero nukuvuga ko umunsi nafashe icyemezo cyo gukoresha izina rya Victiore Ingabire mfata nk’intwari yanjye nzabanze nsabe uruhusa ishyaka?
Wansekeje ariko bintera kwibaza kubyo wabwiye BBC bisa nkaho wavuze ko Victoire Ingabire atazi Padiri. Kandi niba utabizi burya Victoire Ingabire yamenye Padiri mbere yuko akumenya. Mubyo wavuze nshidikanyaho nuko nkeka ko Victoire Ingabire azi Padiri uwo ariwe utagobye kumubwira ko ari Nahimana. Kandi kugeza ubu sinzi niba hari umunyarwanda wabwira ko hari Padiri uri muri politiki ngo ayoberwe Padiri uvuga uwari we. Aha rero ndumva ibi wabwiye BBC umuntu yakwibaza niba atari ibyo uhimbira Victoire Ingabire.
Tega amatwi Boniface Twagirimana wa FDU Inkingi ibyo yaganiriye na BBC Gahuza
Ikindi kandi kerekana ko ibyo watubwiye nta gaciro bifite nuko uri mu bantu ba mbere bihutiye gusohora itangazo wamagana Guverinoma yashyizweho utanabanje kumva impamvu Ingabire na Mushyahidi babashyize mur iyo leta. Burya iyo uba uri umuntu ureba kure wari gutegereza ukumva ibyo Chaste Gahunde, umuvugizi wiyo leta na Padiri Nahimana, Perezida wayo bavuga noneho ukaba aribwo ujya kubibwira Ingabire Victoire uyu munsi mwagombaga kubonana. Icyo gihe iyo ugaruka noneho ukandika rya tangazo cyangwa ukanatubwira ibyo yagutumye nibwo wenda abantu benshi bari gupfa kwemera ibyo uvuga. Naho ubundi twese turazi ko Victoire Ingabire aboshywe n’inkotanyi kugeza naho bangira abantu bavuye mu Buholandi ku musura bisanzuye cyangwa bakangira burundu abagore bavuye muri bihugu byiyunze by’iburayi kubonana nawe.
Kugirango rero twemere ko ibyo watubwiye ari Victoire Ingabire ubwe wabikwibwiriye birasaba ko uzamufata amajwi cyangwa se ukaduha ikindi kimenyetso simusiga ko ariwe wavuze ibyo utubwira. Naho ubundi sigaho reka gukomeza kwishyira hanze kuko urugamba turiho ari rumwe rwo gushaka ko iyo ngoma ya Kagame igiye kumara abanyarwanda yavaho. None se niba abantu bagiye i Kigali baturutse ahantu hatandukanye ni ngombwa ko bakoresha imodoka gusa? Oya, hari abazaza n’indege abazaza n’amaguru abazaza kuri moto gusa icyangombwa nuko bose bagera i Kigali. Kandi ningera munzira ngasanga ka lisansi kagushiranye, nzavoma muyange ngusukiremo maze dukomeze urugendo kandi nabwo imodoka yawe niyakanga pe, uzurira iyanjye maze dukomeze urugendo kandi nitugera i Kigali twese tuzishima. Humura Ingabire na Mushyahidi babashyize muri Guverinoma mu rwego rwo kubaha icyubahiro ntabwo rwose babadutwaye kuko baracyari mw’ishyaka ryanyu.
Turi kumwe kandi twese tuzatsinda!
Umukunzi wa Demokarasi
Bernard Turatsinze
Lusaka, Zambia