Rwanda:Hari umubare munini w’Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka.
Umuryango ufite amakuru ko hari umubare munini w’abayobozi bakuru b’igihugu (Abaminisitiri,Abanyamabanga ba Leta , Abadepite, Abasenateri, Abayobozi b’ibigo bikomeye n’Amakomisiyo n’abandi ) bafite imiryango ituye mu bihugu byo hanze birimo ibyo mu Burayi, Amerika na Aziya ndetse na bike by’Afurika ku buryo bamwe babaho nk’incike kuko mu Rwanda nta mwana cyangwa umugore bahagira.
Mu makuru Umuryango ufite, ni uko aba bayobozi impamvu batanga kuvuga ko imiryango yabo iriyo mu rwego rwo kwiga, aho abana biga muri ibyo bihugu, naho abagore cyangwa abagabo abbo bakaba bakorayo. Gusa hari n’abayobora hano mu Rwanda n’aho imiryango yabo ari impunzi mu bindi bihugu byo hanze. Abayobozi bakuru barenga 60 imiryango yabo ikaba iba hanze.
Mu itegeko ryagengaga imyitwarire y’abayobozi, ryabuzaga mu buryo bweruye ko umuyobozi ku rwego rwo hejuru yagira umuryango we uba hanze kuko ngo byari ukugaragaza ko atizeye igihugu. Mu itegeko rishya ryavuguruwe iyi ngingo yavuyemo.
Ese umuyobozi utabana n’umuryango we bifite izihe ngaruka ku gihugu?
1. Gusahura igihugu no gutanga umusaruro muke mu kazi
Mu mwiherero wa 13 w’abayobozi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu mishinga ikomeye y’Igihugu yadindiye cyangwa se yasenyutse burundu hari mo iyo basanze harimo n’uburangare bw’abayobozi bari bashinzwe kuyikurikirana. Impamvu y’ubu burangare ntiyavuzwe.
Mu gufungura umwiherero wa 12 w’Abayobozi, Perezida Kagame yavuze ku mishinga yahombye imaze gutwara igihugu amafaranga atabarika bitatewe n’ubuswa gusa bw’abashinzwe kuyikurikirana ko atari ubuswa bwabo ahubwo harimo n’ikibyihishe inyuma!
Ababaye hanze bavuga ko hahenda ku buryo niba Umuyobozi ari mu gihugu, abana be baba hanze, biga, bishyura amafaranga y’ishuli, biba bisaba ko aba agomba gukora cyane kuko nta mushahara uba mu Rwanda watunga nyirawo ngo abe yanabasha gusagurira urugo ruri hanze.
Uwakeka ko imiryango y’abayobozi iba hanze n’amikoro ikenera ngo ibe yabaho kandi mu buzima bw’abantu bakomoka ku muyobozi ishobora kuba intandaro ya Ruswa yihishe inyuma y’ihomba rya hato na hato ku mishinga imwe n’imwe ikomeye ntiyaba ari kure y’ukuri.
Ikindi ni ugusahura amafaranga y’igihugu bayajyana hanze. Amafaranga bishyura uwayashyira hamwe no mu Rwanda hakubakwa ishuli ry’ikitegererezo ryiza n’abayobozi b’ibihugu duturanye bajya biohererezamo ababa babo kuza kwiga.
Umwanya wo gukora akazi, impagarara zo gusura abana cyangwa se nabo bakaza kubasura, nabyo biri mu byatuma Minisitiri runaka abyiganira ubutumwa bw’akazi byibuze buzamworohereza gukorera inama yegeranye n’umujyi umuryango we ubamo. Bikamufasha kwica inyoni ebyiri icyarimwe.
2. Ubusambanyi, ruswa y’igitsina no gusenya ingo z’abandi
Niba umuyobozi aba mu gihugu nta mugore/umugabo nta mwana ahagira, kuba yashukwa n’uburanga bw’abakiri bato biroroshye. Abo afiteho igitsure bo hari igihe ibi bishobora kubashyira mu manegeka akomeye.
Ibi bijyana kandi n’ubusambanyi bwambukiranya ingo mu isura iyo ariyo yose kuko ntawe uba agomba gusuzugura umuyobozi. Bimaze kumenyerwa mu buryo butibazwaho aho mu bgo na za Minsiteri hamwe na hamwe biba bizwi ko umukobwa cyangwa umugore runaka ari uwa “Boss” bidashingiye ku rindi sezerano.
Kugeza ubu raporo zivuga ko mu Rwanda hari ruswa y’igitsina ariko Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwayiburiye ibimenyetso ngo habe hari abatabwa muri yombi.
Birashoboka ko iyi ruswa itagaragara, cyane ko itegeko rihana uwatatse n’uwatanze simpamya koryarebera izuba noneho uwayatse n’uwayitanze ariko bose noneho bakicara hasi bagasangira!
3. Gutegura nabi abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu
Aba bana b’abayobozi ni nabo bafite amahirwe akomeye yo kuzaba nabo abayobozi b’ejo hazaza. Byari kuba byiza iyo baba barabonye akanya ko guhabwa uburere barikumwe mu gihugu cyano n’abo bazaba bashinzwe kuyobora mu myaka iri imbere,
Ibi byari kuzabafasha kumenya neza igihugu cyabo n’ibibazo bikirimo bikazabafasha nogushyiraho icyerekezo cyo kuzabikemura ubwo bazaba bafashe inkoni y’ubushumba.
Mu Itorero ry’abanyeshuli biga amashuli yisumbuye, abiga mu Rwanda bakoraga iryabo abiga hanze bagakora iryabo. Perezida Kagame niwe wasabye ko abana bose ari abanyarwanda nta mpamvu yo kubavangura.
Hari abanyarwanda bari kurwego rwa Dogiteri cyangwa Porofeseri bagiye muri biriya bihugu bakuze bagiyeyo gushaka ubumenyi butari ino mu byiciro by’amashuli bitabonekaga mu Rwanda. Andi yose barayigiye ino cyangwa muri Afurika aho bari bari.
4. Ireme ry’Uburezi
Ese abayobozi bazahangayikishwa n’uko amashuli makuru na za Kaminuza za Leta n’izigenga zifite ibibazo gute nta mwana we we wigamo? Ese ibibazo biri mu mashuli abanza n’ayisumbuye byo azabyibuka niba abana be bose bari hanze?
Kuba hari umubare utari muto w’abayobozi bakuru b’igihugu udakeneye uburezi bwo mu Rwanda biri mu bibuzahaza cyane kandi byabushegeshe.
Gitifu w’Akagali ko mu cyaro umwana we yiga mu Kagali ko mu mujyi gafite ishuli ryiza, abana ba Gitifu w’Umurenge bakiga mu Murenge w’Umujyi ufite ishuli risobanutse, kugeza kuri Minisitiri uboherereza hanze! N’inde uzafata ibibazo biri cyangwa byavuka mu burezi akabigira ibye?
5. Kubaho gicancuro no kweza amafaranga yanduye
Niba nta muryango ufite mu gihugu, bivuga ko ubushobozi bwose uzabujyana hanze aho bari. Kubera ko Umuvunyi agenzura amakonti ya banki y’abayobozi, ibi bishobora gutuma amafaranga aba bayobozi batabitse mu gihugu, rimwe na rimwe aba yaraboetse mu nzira zitarizo, bayoherereza imiryango yabo bakayashora mu bindi (mu bihugu irimo) nta nkurikizi.
Source: umuryango